Umuhumuza Gisele wari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo arafunzwe

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko Umuhumuza Gisele wari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo wanayoboye Ikigo cya WASAC Utility na Murekezi Dominique wayoboye ikigo cya WASAC Development bafungwa iminsi 30 y’agateganyo kubera ko hari impamvu zikomeye zituma bakekwaho ibyaha bakurikiranyweho.

Urukiko kandi rwategetse ko Mugwaneza Vincent de Paul wari ushinzwe imishinga yo gusaranganya amazi muri WASAC afungurwa by’agateganyo kuko nta mpamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha.

Mugwaneza akurikiranyweho ibyaha birimo ishimishamubiri, gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, urwango, icyenewabo no kudasobanura inkomoko y’umutungo.

Rwategetse ko ahita afungurwa icyemezo kikimara gusomwa ngo kuko nta kigaragaza ko hari icyemezo yaba yarafashe gishingiye ku kuba yakoze ishimishamubiri, kuba hari ubuhamya bw’abatangabuhamya buvuguruzanya no kuba hari uwagaragaje ko yamugurije amafaranga yaregwagaho kutabasha gusobanura inkomoko yayo.

Kuri Umuhumuza Gisele akekwaho ibyaha birimo gukoresha ububasha ahabwa mu nyungu ze bwite, gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, urwango, ikimenyane cyangwa icyenewabo no gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro.

Ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa by’agateganyo iminsi 30 mu gihe iperereza rigikomeje ngo kuko hari impungenge ko ashobora gutoroka ubutabera, kubangamira iperereza rigikomeje, kotsa igitutu abatangabuhamya no kuba ibyaha akurikiranyweho bihanishwa igihano kiri hejuru y’imyaka ibiri.

Bwagaragaje ko inzego z’ubugenzacyaha zamenye amakuru ziyamenyeshejwe na bamwe mu bakozi ba WASAC bagaragaje imikorere mibi y’Umuyobozi Mukuru wa WASAC Group n’abandi bayobozi b’ibigo bya WASAC Utility na WASAC Development.

Nyuma yo kubona amakuru ngo bwakoze iperereza, bushyikiriza dosiye Ubushinjacyaha nabwo buyiregera urukiko busaba ko Umuhumuza Gisele afungwa iminsi 30 y’agateganyo kimwe na Murekezi Dominique.

Ku ruhande rwa Murekezi Dominique we akurikiranyweho icyaha cy’ubufatanyacyaha mu gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Prof. Omar Munyaneza, Umuhumuza Gisele na Murekezi Dominique bakoze inama bakemeza uburyo bushya bwo gutanga akazi binyuze mu gukoresha abantu bo hanze ya WASAC bagategura ibizamini akaba ari na bo babikosora.

Ibyo bizamini byarakozwe ndetse abakozi 48 bahabwa akazi nyamara binyuranyije n’ibiteganywa n’itegeko rigenga abakozi muri WASAC ‘HR Policy’.

Bwanabashinje gutanga akazi ku banyeshuri 22 bari barangije muri Kaminuza y’u Rwanda na Ines Ruhengeri badakoze ibizamini, bavuga ko ari bo batsinze neza ngo kandi byagaragaye ko atari bo bari bahize abandi.

Ubushinjacyaha buvuga ko Umuhumuza yanagize uruhare mu kuzamura mu ntera abakozi mu buryo bunyuranye n’amategeko ndetse abandi 15 bagahindurirwa inshingano bafitemo ubumenyi n’uburambe bakajyanwa mu zo badafiteho ubumenyi.

Bwanamushinje kandi kugira uruhare mu guhemba Mungwakuzwe Dieudonne amafaranga y’umurengera arenze ayateganywaga ku mwanya yari yatsindiye kuko ngo yahembwaga arenga miliyoni 1,6 Frw na ‘Lump sum’ ya miliyoni 1,8 Frw buri kwezi kandi yakagombye guhabwa miliyoni 1,2 Frw na Lump sum y’ibihumbi 297 Frw.

Ubushinjacyaha buvuga ko ibyo byatumye ahembwa arenga miliyoni 20 Frw kandi atari ateganyijwe.

Uyu Mungwakuzwe na we yari yatawe muri yombi ariko uru rukiko ruza gutegeka ko afungurwa by’agateganyo ngo kuko ibyo yari akurikiranyweho byo guhembwa arenga ateganyijwe bitari bikwiye kuba ari we bibazwa.

Mu kwiregura kwe, Umuhumuza yahakanye ibyaha akurikiranyweho byose, agaragaza ko ibyakozwe mu gutanga akazi cyari igitekerezo cya Prof Munyaneza Omar ko yakibamenyesheje avuga ko agiye gusaba Kaminuza y’u Rwanda ikamuha abamufasha gutegura ibizamini ariko ko batongeye kumenya ibijyanye n’itegurwa ryabo.

Yavuze ko ibyo bizamini koko byakozwe byateguwe n’abantu bo hanze ya WASAC bagafatanya nabo muri WASAC ariko ko ibyakozwe byubahirije amategeko.

Ku bijyanye no guhemba umukozi amafaranga menshi yavuze ko atari we wari wamuhaye akazi kandi atari na we ugena imishahara uretse gusinya gusa ku byateganywaga mu masezerano y’akazi.

Kuri Murekezi we yavuze ko adakwiye gukurikiranwaho ibyo byaha kuko ngo ibizamini byanditswe ari byo byakozwe byateguwe n’abo hanze nyamara we yaragize uruhare mu gukoresha ibizamini by’ibiganiro ‘Interview’.

Urukiko nyuma yo gusuzuma ubwiregure bw’impande zombi rwagaragaje ko hari impamvu zikomeye zituma Murekezi na Umuhumuza bakekwaho ibyaha bakurikiranyweho.

Rwagaragaje kandi ko hari impamvu zikomeye zituma bakurikiranwa bafunzwe by’agateganyo iminsi 30.

Rwategetse ko Umuhumuza Gisele na Murekezi Dominique bafungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Rwibukije ko kujurira bikorwa mu minsi itanu gusa icyemezo kikimara gusomwa.

Umuhumuza Gisèle wari Umunyamabanga Uhoraho muri MININFRA arafunzwe

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top