Nyuma yibimaze iminsi bivugwa ku mbuga nkoranyambaga, ko umuhanzi Marina yibagishije akongeresha ikibuno yahakanye aya amakuru, yemeza ko ibyo abantu bamuvuzeho byamubabazaga kuko babigarukagaho we aryamye kwa muganga ndetse yababwiye indwara afite.
Ibi Marina yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE dukesha iyi nkuru nyuma yo gutaramira abakunzi be bo mu Karere ka Rubavu, ku wa 30 Ugushyingo 2024, mu gitaramo cyo kurwanya agakoko gatera SIDA yahuriye n’abarimo Riderman, Platini, Juno Kizigenza ndetse na Niyo Bosco.
Yagize ati “Iyo nabonaga buriya butumwa byarandakazaga cyane kuko narinzi ko atari ukuri, njye navuze ko narwaye malaria bo babihinduramo ibindi bintu, ntekereza ko umuntu wese ukurikira imbuga nkoranyambaga yabibonye, ntabwo nabikunze kuko bari bari kubeshya cyane.”
Abajijwe niba yaba yarongereye ikibuno nkuko byavugwaga, Marina yagize ati “Ukuri ni uko ntakora ibyo bintu, Imana ibindinde.” yakomeje agira ati “Ahubwo narananutse […] niko imfura zibyibuha, iyo unanutse unanuka munda wabyibuha ukabyibuha ikibuno, sinzi impamvu batabyumva.”
Aya makuru yasakaye ku mbuga nkoranyambaga nyuma yaho bimenyekanye ko uyu mukobwa uzwiho guryoshya urubyiniro kubera imibyinire ye hagiye amafoto amugaragaza arwariye mu bitaro byo muri Nigeria.