Mu gihe twe turi hafi gusoza 2025, Abanya-Ethiopia bo uyu munsi bari kwizihiza umwaka mushya wa 2014 n’ubwo igihugu kiri mu bibazo bikomeye

Kuri uyu wa 11 Nzeri, Abanya-Ethiopia bizihije umwaka mushya wa 2014, mu gihe igihugu gikomeje guhura n’ibibazo by’ubukungu, intambara ndetse n’inzara ikomeje guca ibintu mu burasirazuba n’amajyaruguru.

Ikirangaminsi (calendar) cya Ethiopia gitandukanye n’icya gregori gisanzwe gukoreshwa ku isi yose, kuko kiri inyuma ho imyaka irindwi n’amezi umunani. Ni yo mpamvu ku itariki ya 11 Nzeri 2025, bo bari gutangira umwaka mushya wa 2014.

Impamvu y’iri tandukaniro ni uburyo batangiye kubara imyaka Yezu/Yesu avutseho. Mu gihe Kiliziya Gatolika yahinduye ikirangaminsi cyayo mu kinyejana cya 6, Ishengero rya Orthodox rya Ethiopia ryo ryahisemo gukomeza gukoresha uburyo bwa kera, ntirihindure.

Ku Banya-Ethiopia, umwaka mushya utangira ku itariki ya 11 Nzeri ku kirangaminsi gisanzwe. Ariko iyo ari umwaka muremure (bissextile), ugira amezi 13, aho ukwezi kwa nyuma kuba kugizwe n’iminsi 6 cyangwa 5, ukaba utangira ku itariki ya 12 Nzeri. Ibi bibaho buri myaka ine.

N’ubwo igihugu kiri mu bihe bikomeye, uyu munsi ukomeye mu muco wa Ethiopia wakomeje kwizihizwa mu byishimo, aho abaturage bibuka amateka yabo n’umuco ubaranga.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top