Ku wa Gatandatu, Rayon Sports yatsinze Kiyovu Sports ibitego 2-1 mu mukino w’Umunsi wa 17 wa Shampiyona wabereye kuri Stade ya Nyamirambo. Iyi ntsinzi yatumye Rayon Sports igira amanota 40, iguma ku mwanya wa mbere ndetse ishyiramo ikinyuranyo cy’amanota 6 hagati yayo na APR FC iri ku mwanya wa kabiri.
Ku rundi ruhande, Kiyovu Sports ikomeje guhura n’ibihe bitoroshye muri shampiyona, kuko nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports yagumye ku mwanya wa nyuma n’amanota 12. Iyi kipe ifite urugamba rukomeye rwo kwitwara neza mu mikino iri imbere kugira ngo izabashe kuguma mu cyiciro cya mbere.
APR FC igitegereje umukino wayo
Ikipe ya APR FC, iri ku mwanya wa kabiri, ifite umukino ukomeye kuri iki Cyumweru aho izacakirana na AS Kigali saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba. Uyu mukino uzagira ingaruka ku mwanya APR FC izagumaho, kuko nitsinda izasatira Rayon Sports ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.
Nyuma y’umukino, umufana ukomeye wa Rayon Sports, uzwi ku izina rya Rwarutabura, yakubitiwe kuri stade n’abashinzwe umutekano. Ibi byatewe n’uko yishimiraga insinzi cyane bikarangira ateje umutekano muke. Abari aho batangaje ko byateje impagarara, kuko bamwe mu bafana batishimiye uburyo yafashwemo, mu gihe abandi bavuze ko imyitwarire ye ari yo yamuteye kugirana ikibazo n’abashinzwe umutekano.