Amagambo yanyuma yabwiye umugabo we yarijije benshi! Byari amarira n’agahinda mu muhango wo gushyingura umubyeyi wapfiriye mu mpanuka yabereye i Rulindo arokora umwana we amunyujije mu idirishya

Byari amarira n’agahinda mu muhango wo gushyingura Revocatte, umubyeyi wapfiriye mu mpanuka yabereye i Rulindo apfa nk’intwari. Uyu mubyeyi yaguye muri iyo mpanuka nyuma yo gukiza umwana we w’amezi 7, ubwo imodoka yatobokaga ipine igatangira kurenga umuhanda. Mu gihe abandi bagenzi bari mu panike, Revocatte yahisemo kubanza gukiza ubuzima bw’umwana we, amunyuza mu idirishya ry’iyo modoka. Uyu mwana yarokotse, ariko nyina yakomeretse bikomeye aza kwitaba Imana nyuma y’amasaha make agejejwe kwa muganga.

Iyi mpanuka yabaye ku wa Kabiri tariki 11 Gashyantare 2025, ubwo bisi nini ya International Express, yari itwaye abagenzi 52 ivuye i Kigali yerekeza i Musanze, yarenze umuhanda igwa mu manga ndende. Abantu 20 bahise bahasiga ubuzima, abandi benshi barakomereka. Mu gihe imodoka yari igiye kugwa, Revocatte, wari umubyeyi utaracogora kuzuza inshingano ze, yahisemo kwitanga ngo umwana we abone ubuzima. Yaritegereje asanga nta kindi ashobora gukora ngo yikize, maze ahitamo kumunyuza mu idirishya, aho yahise afatwa n’abantu bari hafi aho. Nyuma y’iyo mpanuka, abatangabuhamya bavuze ko ubwo yavaga muri bisi yari agifite agaciro k’ubuzima, akomeza guhumeka mu gihe gito, ariko ibikomere bye bikaba byari bikomeye.

Mu muhango wo kumushyingura, wabereye mu Murenge wa Rugerero, Akarere ka Rubavu, aho yari asanzwe atuye, imbaga y’abaturage yateranye kugira ngo asezerwemo bwa nyuma. Byari ibihe bitoroshye, cyane cyane ku muryango we, by’umwihariko ku mugabo we, wari uherutse kumubona ku Cyumweru ubwo yajyaga i Kigali kuvuza uyu mwana mu bitaro bya CHUK.

Mu ijambo rye, umugabo wa Revocatte yavuze amagambo ateye agahinda, agaruka ku cyo umugore we yamubwiye nk’aho yari amusezeraho bwa nyuma. Yagize ati: “Waje ukiga guhindura Pampers z’umwana ko hari igihe nzaba ntahari.” Aya magambo yatumye benshi barira, bibaza uko uyu mugabo azakomeza kubaho atakaje umugore we, ariko akanasigarana uruhinja rw’uwo batakaje.

Revocatte yitabye Imana nk’intwari, yitanga ngo umwana we abeho. Ni inkuru yateye benshi agahinda, ariko inagaragaza urukundo n’ubutwari bw’umubyeyi wemeye gutanga ubuzima bwe ngo arengere uw’umwana we.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *