Byari amarira n’agahinda mu muhango wo gushyingura mu cyubahiro abakozi 8 bagwiriwe n’urukuta rw’Urugomero rwa Nyirahindwe – AMAFOTO

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, yavuze ko ikigo cyakoreshaga abakozi bagwiriwe n’urukuta bubaka urugomero rwa Nyirahindwe ya mbere gifite ubwishingizi, bityo ko Leta izakora ubuvugizi imiryango yabo ikabona impozamarira.

Yabitangaje ku wa 11 Nzeri 2025, ubwo yari yitabiriye umuhango wo gushyingura imirambo umunani y’abakozi bagwiriwe n’urukuta. Ni abakozi bari mu mirimo yo kubaka urugomero ruherereye mu Mudugudu wa Rwaramba, Akagari ka Bisumo, Umurenge wa Cyato.

Umuhango wo gusezera no gushyingura abaguye muri iyi mpanuka wabimburiwe no gufata imirambo ku bitaro bya Kibogora byakurikiwe n’igikorwa cyo kubashyingura cyabereye mu Murenge wa Cyato.

Uyu muhango witabiriye n’abaturage, inshuti n’imiryango ya ba nyakwigendera ndetse n’abayobozi mu nzego za Leta n’inzego z’umutekano.

Guverineri Ntibitura Jean Bosco yavuze ko Ikigo DNG Rwanda Ltd kiri kubaka uru rugomero gifite ubwishingizi, bityo ko hazakurikizwa icyo amategeko ateganya.

Ati “Kompanyi y’ubwishingizi nayo yarahageze iza kureba uko byagenze. Bivuze ko natwe nk’ubuyobozi tuzakomeza gufatanya na kompanyi mu gukurikirana ibijyanye n’ubwishingizi”.

Guverineri Ntibitura yavuze ko abantu 10 bakomerekeye muri iyi mpanuka babiri bamaze gutaha. Umunani basigaye mu bitaro, barindwi bari mu bitaro bya Kibogora naho umwe yoherejwe ku bitaro bya Kaminuza i Butare CHUB.

Ati “Twabahaye ubutumwa bw’ihumure ko ubuyobozi bwifatanyije nabo, bwihanganisha imiryango yagize ibyago. Umuturage wese upfuye ntabwo ari igihombo ku muryango gusa, ahubwo ni n’igihombo ku gihugu”.

Ikusanyamakuru ryakozwe n’ikigo cyakoreshaga aba bakozi kiri kumwe n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ryagaragaje ko abakozi bakoraga kuri uru rukuta umunsi rugwa ari 26. Muri bo umunani bahise bitaba Imana, abandi 10 barakomereka.

Abantu 8 baguye mu mpanuka y’urukuta rw’amabuye i Nyamasheke bashyinguwe

Umuhango wo gushyingura abaguye mu mpanuka y’urukuta witabiriwe n’imbaga y’abaturage biganjemo inshuti n’imiryango

Guverineri Ntibitura yijeje ababuriye ababo mu mpanuka y’urukuta ko bazahabwa impozamarira

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top