Harimo Abarundi babiri! Hamenyekanye Amakuru mashya avuye kuri Police avuga kuri ba basore batemaguye umukobwa Nyamirambo

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yamaze guta muri yombi umwe mu basore batatu bagaragaye bambura umukobwa ndetse banamutemagura 

bakoresheje umuhoro, mu ijoro ryo ku wa 11 Nzeri 2025.

Yatangaje ko ikomeje gushakisha abandi basore babiri bari kumwe n’uwatawe muri yombi.

Police yagize iti “Muraho, Turabamenyesha ko umwe mubagaragaye mu mashusho aho abantu batatu bakoreraga umuturage igikorwa cy’ubugome yafashwe. Gushakisha abandi babiri bari hamwe birakomeje. Murakoze”. 

Amwe mu makuru dukesha abakoresha imbuga nkoranyambaga avuga ko aba basore batatu atari bo bonyine kuko ngo bafite itsinda ry’abandi basore ririmo abantu 4 ubwo bose hamwe bakaba barindwi.

Ngo ibi babibwiwe n’undi umwe bafashe, ubwo bivugwa ko ari babiri bafashwe nubwo Police itaremeza niba hari uwa kabiri wafashwe.

Amakuru akomeza kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga avuga ko muri aba basore 7 harimo babiri b’Abarundi ndetse n’abandi batanu b’Abanyarwanda.

Umwe yagize ati “N’undi Nawe Tumaze Kumufa Gusa Yar Afite Ibyuma Bitatu Bishyashya Bisa Nkaho Byakoze Amaraso Yemereye inzego z’umutekan ko Atari 3 bonyine ahubwo ari Itsinda Rigizwe nabantu 7 harimo Abarundi 2, Gusa Ahamya ko bose aza kubatanga kd Yemera icyaha cy’uko batemaguye Umukobwa Uri Mukigero Cy’imyaka 23 wari vuye Mukazi Bakamufatira Ahitwa Nyamirambo, akomeza Avuga ko we ari mushya muri Iyo TEAM igizwe n’abanyarwanda 5 n’abarundi 2=7. Ko basanzwe basagarira abantu anahamya ko hari Umusore n’inkmi baherutse kwicira ahazwi nka Kimisagara yambere.”

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top