Ad
Ad
Ad
Ad
Ad
Ad
Ad
Ad

Umusore wo mu murenge wa Remera yambuye telefoni umukobwa bakundana ayirebyemo akubitwa n’inkuba ahita yiyahura

Umusore w’imyaka 26 wo mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Remera, yimanitse mu mugozi arapfa, bikekwa ko byatewe no gufuhira umukobwa bakundanaga kuko yari amaze iminsi amwambuye telefone ye, ariwe ugenzura abamuhamagara n’abamwandikira.

Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 9 Nyakanga 2025, uyu musore yabanaga n’ababyeyi be mu Mudugudu w’Icyerekezo mu Kagari ka Butiruka mu Murenge wa Remera.

Amakuru ava mu baturage bo muri uyu Murenge, avuga ko bikekwa ko uyu musore nyuma yo kwambura umukobwa bakundanaga telefone ye akayimarana igihe, ashobora kuba yarabonye ibimenyetso ko afite abandi yihebeye, kwihangana bikamunanira akiyahura.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Urujeni Consolee, yabwiye IGIHE ko uyu musore w’imyaka 26 yimanitse mu mugozi.

Yagize ati “Ababyeyi batubwiye ko mu gitondo bari bari kumwe n’uyu musore ari muzima, nyuma baza kubwirwa ko yiyahuye kuko yimanitse mu mugozi. Batubwiye ko hari umukobwa w’inshuti ye bakundanaga wabaga mu Karere ka Kayonza, aheruka kumusura amwaka telefone arayizana, umukobwa akajya amusaba kuyimusubiza umuhungu akamubwira ko azaza kuyifata iwabo hari abantu benshi.’’

Gitifu yakomeje avuga ko uwo mukobwa yaje guhamagara Umukuru w’Umudugudu w’aho umusore atuye amusaba ko yamufasha kwaka uwo musore telefone ye, uwo muyobozi ngo yaje kureba uwo musore arabimubwira undi amubwira ko azayimuha. Yakomeje avuga ko nk’uko yari yarabibwiye umukobwa ko aziyahura ari nako byagenze.

Uyu muyobozi yavuze ko batamenye niba aricyo cyateye uwo musore kwiyahura ngo kuko uretse kuba yari yarabiciye mu marenga aganira n’umukobwa, nta wundi muntu yari yarabibwiye.

Ati “Ashobora kuba yarazanye iyo telefone y’umukobwa wenda akaba yayibonyemo amafoto ari kumwe n’abandi bantu, ashobora kuba na none hari ibyo yijeje umukobwa wenda na none umukobwa akaba yamuvumbuye ntabwo twabimenya gusa yimanitse mu mugozi.’’

Ubwo inzego z’umutekano zageraga iwabo w’uyu musore, ababyeyi be bavuze ko ntawe bashinja kubicira umwana, basaba inzego z’umutekano kubemerera bagategura uburyo bamushyingura.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top