Kazungu Claver yaba agiye gusezera kuri SK FM akerekeza muri Polagne?

Nyuma y’iminsi micye ishize havuzwe amakuru ko umunyamakuru w’imikino kuri Radio SK FM, Kazungu Claver, yaba ari mu nzira zo gusezera kuri iyi radiyo akerekeza ku mugabane w’u Burayi, mu gihugu cya Polonye.

Ibyo byatangajwe n’umwe mu banyamakuru bakorera kuri YouTube, uzwi ku izina rya Umukada, wemezaga ko uyu munyamakuru ashobora kuba ari hafi y’urugendo rwo kwimukira mu Burayi.

Ariko ubwo yari mu kiganiro “Urukiko rw’Ikirenga” gica kuri SK FM, Kazungu Claver yahakanye ayo makuru yemeza ko ari ibihuha bidafite ishingiro. Yagize ati:

“Nta gahunda n’imwe mfite yo kujya kuba mu Burayi. Nta ambassador n’imwe ndajyaho ngo njye gusaba Visa. Ibyo rero nta shingiro bifite.”

Kazungu yakomeje asobanura ko akiri muto byashobokaga ko ajya mu Burayi, ariko atabyitayeho. Ati:

“Mu 2007 byari gushoboka ko njyayo, nkajya gukora imirimo isanzwe nari mpafite abantu benshi, ariko nahisemo kugaruka. Wenda najyayo gusura abantu, ariko kuba nagomba kujya kubayo muri iyi myaka yanjye ntabwo bikunda.”

Kugeza ubu, Kazungu Claver akomeje gukora akazi ke k’itangazamakuru kuri SK FM, kandi yemeza ko nta gahunda afite yo kuva mu gihugu cyangwa gusaba Visa igamije kwimukira mu Burayi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top