Police y’u Rwanda itangaje amakuru yihutirwa buri Munyarwanda akwiye kumenya kuri ba basore batemaguye umuntu i Nyamirambo

Polisi y’u Rwanda irahumuriza Abanyarwanda ko umutekano wabo urinzwe nyuma yo gufata abasore batatu bafashwe amashusho na camera y’umutekano bagirira nabi umugore, mu murenge wa Nyarugenge, akagari ka Rwampara mu mujyi wa Kigali.

Inkuru yavuzwe cyane bitewe n’uburemere bw’ubugome abasore bagaragaje batema n’umuhoro umugore wari uryamye hasi, ndetse bakamwambura, byabaye ku wa Kane tariki 11 Nzeri, 2025 mu masaha y’umugoroba ubwo abasore batatu bagaragaye bambura umugore, umwe akura umuhoro mu ikote aramutema “avuga ngo amuhindanye isura”.

Polisi y’u Rwanda yavuze ko “abantu babiri bari basigaye mu bagaragaye mu mashusho bakorera igikorwa cy’ubugome umuturage wo mu kagari ka Rwampara, bose bafashwe.”

Aya ni amakuru yatangajwe kuri uyu wa Gatanu nijoro ku rukuta rwa X rukoreshwa n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda.

Mbere yaho Polisi yari yatangaje ko umwe mu bagaragaye muri ariya mashusho yafashwe, gushakisha abandi babiri bikomeje.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Boniface Rutikanga yabwiye UMUSEKE kuri telefoni ko bariya basore bafashwe mu mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, ngo ntibarabazwa byinshi ariko ikigaragara “ibyo bakoze byari ubujura kuko bambuye isakoshi na telefoni uriya mugore.”

ACP Boniface Rutikanga yagize ati “Ihumure rya mbere ni uko twabafashe…iryo ni ihumure kuko kugira ngo tubivuge ni uguhumuriza abantu ko bafashwe. Nta wakora icyaha icyo ari cyo cyose ngo aducike biragoye. Ubugome nka buriya ntibwemewe aho bwakorerwa aho ari ho hose,  igihe icyo ari cyo cyose, kuri uwo ari we wese, ariko no kongera kubaburira ko nta wacika ukuboko kw’inzego z’umutekano igihe cyose yijanditse mu byaha uko byagenda uko ari ko kose.”

Uriya mugore ugaragara mu mashusho, Umuvugizi wa Polisi yamusuye, ngo ubuzima bwe ubu bumeze neza kuko yitaweho n’abaganga.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top