Ad
Ad
Ad
Ad

Abashakaga gutera u Rwanda bavuye muri Congo bose bari gushira – Kagame

Perezida Paul Kagame yabwiye abari mu gitaramo cyo Kwibohora ko buri wese afite inshingano kugira ngo ibyabaye mu Rwanda bitazongera kurubamo ikindi gihe, yanahaye gasopo abatekereza guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ijambo rye ryamaze iminota 35, Perezida Paul Kagame yavuze ko ashimira buri wese mu bari hariya uruhare yagize mu nzira y’igikorwa cyo kwibohora no kubohora igihugu haba mu gihe cy’urugamba no mu myaka 31 ishize urugamba rurangiye.

Yavuze ko impamvu y’uyu munsi wo kwibohora, cyane atari ukuvuga ku bintu bishya abantu batazi, ahubwo ngo wibutsa byinshi bazi, ibibi n’ibyiza n’impamvu yabyo, hanyuma kugira ngo buri wese yisange mu ruhare akwiriye kuba afite kugira ngo ibyiza by’uyu munsi abe ari byo bishyirwa imbere.

Muri iri jambo Perezida Paul Kagame yagarutse cyane ku bibazo bimaze iminsi biri hagati y’u Rwanda na Congo, n’ingaruka byagize ubwo ibihugu by’amahanga byikomaga u Rwanda.

Yasabye abato bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi guharanira ubutwari, no gukomeza ibyagezweho.

Ati “Nabari bataravuka, aho bavukiye, aho bakuriye bagomba kujya mu nzira y’igikorwa nk’iki ngiki. Ni na bo ga batuma gikomeza, kuko abantu jye nawe n’abandi twe tugira iherezo ariko ntabwo igihugu kigira iherezo.”

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top