Umunyamakuru Mutesi Scovia abinyujije mu biganiro asanzwe anyuza kuri youtube channel ye, Mama Urwagasabo, yanenze cyane abasore baherutse kugaragara mu mashusho batemagura umukobwa, bagamije kumwiba gusa.
Mu mboni za Scovia we yavuze ko bibabaje kubona aba basore bajyanwa muri gereza bakagaburirwa impungure nk’imbohe zisanzwe, kandi icyaha bakoze giteye ubwoba gutya, kuri we abona Leta itakagombye kubafungira hamwe n’abandi.
Yagize ati “biratangaje ukuntu umuntu ashaka umuhoro wo kujya kwiba,”. “Rimwe na rimwe tujya twibaza ngo ni gute polise yarashe umuntu, ariko ukibaza niba uriya muntu dukwiye kumugaburira ibigori imyaka 30 cyangwa 15, tukamutunga bivuye mu misoro yacu”.
Benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bakomoje kuri iri jambo rya Scovia bavuga ko leta ikwiye gushakira aba bantu ikindi gihano aho kubafungira muri gereza zisanzwe.