Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, hagaragara imodoka ya Polisi yakoze impanuka igasatira kurenga umuhanda ku gasongero k’umuhanda utaramenyekana neza aho ari. Iyo modoka yagaragaye ihagaze nabi, mu buryo bushobora guteza akaga mu gihe yaba ikomeje kumanuka.
Mu mashusho, abapolisi babiri bonyine nibo bari barimo kugerageza kuyisubiza mu muhanda, ariko basaga n’abagorwa kuko byasabaga imbaraga nyinshi, harimo kuyiterura cyangwa kuyikurura mu buryo bw’amaboko. Abaturage benshi bari bahagaze ku ruhande, barebera gusa nta n’umwe ushaka kubafasha, ahubwo bamwe batangira gusetsa no gutera urwenya.
Amajwi yumvikanye mu mashusho agaragaza umuntu avuga ati: “Babishyure nimuyiterura”, abandi nabo bakomeza kwibaza aho imodoka ijyaga, umwe agira ati: “Ubundi se bajyagahe?” Aya magambo yakomeje gutera abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga kwibaza ku myitwarire y’abaturage mu gihe Polisi iba ikeneye ubufasha bwabo.
Ibi byabaye ikiganiro gikomeye, bamwe bavuga ko ari ugutakaza umuco wo gufashanya mu gihe habaye ikibazo, mu gihe abandi bavuga ko abaturage baba bafite amaganya yabo bitewe n’uko rimwe na rimwe umubano hagati ya Polisi n’abaturage utaba umeze neza.
Kugeza ubu ntiharamenyekana neza igihe n’ahantu ayo mashusho yafatiwe, ariko akomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda, bamwe bagasaba ko hakwiye kubaho gusubiza ku murongo umuco wo gufashanya mu gihe habaye ibibazo, kabone n’iyo byaba byabaye ku nzego z’umutekano.