Barareba nk’ibisambo koko! Police yerekanye b’abasore batatu baherutse gutemagura umuntu i Nyamirambo, ivuga n’ibibaranga byose

Polisi y’u Rwanda yerekanye abasore bafashwe amashusho batema umugore wari utashye iwe, mu Murenge wa Nyarugenge mu Kagari ka Rwampara mu mujyi wa Kigali.

 

Umuvugizi wa Polisi, ACP Boniface Rutikanga avuga ko bariya basore bakoreye “ubugizi bwa nabi bukabije” umugore witambukiraga.

 

Yavuze ko Polisi y’u Rwanda yabimenye bikiba tariki 11 Nzeri, 2025 nubwo byatangiye kuvugwa cyane bukeye kuri bo ngo ntabwo byari “inkuru igezweho” barimo babikurikirana.

 

Aba basore “bigize ibihazi” umwe yitwa Gatari Edmond alias Black w’imyaka 38, Hakizimana Jacques alias Claude w’imyaka 33, na Rurangwa Jean Paul alias Mucezaji cyangwa Bokungu.

 

Umuvugizi wa Polisi avuga ko bariya basore bafashe umugore witwa Nyampinga Claudette, utuye hafi y’umusigiti wa Rwampara, umwe amukubita hasi amwambura agakapu, amwambura telefoni 2.

 

Uwitwa Hakizimana ni we watemesheje umuhoro uriya mugore witwa Claudette, naho Rurangwa Jean Paul warega amabuye akomeretsa umunyerondo witwa Maniriho Theogene wari uje gutabara.

Birarabuye! Abajura ngo bahuriye ahantu bagambana uko bagiye guhunga

 

Uriya witwa Jean Paul ngo atuye i Mageragere yahise ataha ajyayo, Hakizimana atuye Kivugiza na we ajyayo, uriya witwa Gatari ataha mu Nyakabanda.

 

ACP Rutikanga avuga ko bariya bantu bafite abo babana “bita abagore babo”. Ngo bababwiye ko ibyo bakoze atari byiza bababuza kuvuga amakuru yabo ku umuntu waba ubashaka.

 

Ati “Bose icyo bahuriyeho uko ari batatu bose bafunzwe muri Gereza kubera ibyaha bitandukanye. Claude yafunze imyaka 2 kubera gukoresha ibiyobyabwenge. Gatari yari avuye muri Gereza yarakatiwe imyaka 3 kubera icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.”

 

Uwitwa Jean Paul we ngo bakoranaga ariko nta yandi mateka Polisi imuziho.

 

Polisi yamenye ko mu ijoro bakoreyemo icyaha, ngo bwari bucye bajya kwiba i Kinyinya, “hari uwo bari bapangiye”.

Yahumurije abagiriweho ibyaha ko bakwiye guhumurizwa kuko ababahemukiye bafashwe. ACP Rutikanga avuga ko Maniriho na Nyampinga bombi bavuwe barataha, kandi ngo Polisi ikomeje kubakurikirana.

Ati “Abantu baracyaduha amakuru y’abo bakorana n’imigambi bari bafite, kuko burya hari igihe abantu baba bafite aho bahuriye n’abandi tutazi, iperereza rirakomeje kugira ngo twegeranye amakuru yose ya ngombwa ku bijyanye n’ubugizi bwa nabi muri rusange.”

Yavuze ko Polisi iri maso ku buryo abantu batahita babimenya, kandi ngo ihari ku bw’Abanyarwanda.

 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top