Hypersexuality ni indwara ituma umuntu agira irari ridasanzwe ryo gukora imibonano mpuzabitsina, ku buryo bigorana kubigenzura. Ibi bishobora kugira ingaruka mbi ku buzima bwe bwite, imibanire ye n’abandi, akazi ke ndetse n’imyitwarire ye rusange. Umuntu ufite iki kibazo ashobora kumva abishaka kenshi, no mu bihe bidakwiriye, kandi ntabashe kubihagarika nubwo abyicuza.
Umuntu ufite hypersexuality agaragaza ibimenyetso bitandukanye, birimo gukenera imibonano mpuzabitsina kenshi, gukoresha amafaranga menshi mu bikorwa bijyanye n’ubusambanyi, kwihata filime z’urukozasoni, gukoresha indaya, guhinduranya abakunzi, no gukorana imibonano n’abantu benshi mu gihe gito. Nanone, ashobora kumva ipfunwe nyuma yo gukora imibonano, ariko bikamugora kubihagarika.
Hari impamvu zitandukanye zishobora gutera hypersexuality, zirimo indwara zo mu mutwe nka Bipolar Disorder, aho umuntu ajya mu byishimo bikabije bigatuma ararikira imibonano. Ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’inzoga nka cocaine n’urumogi bishobora gutuma irari ry’imibonano ryiyongera.
Impinduka mu mikorere y’ubwonko nazo zishobora kugira uruhare, aho ubushobozi bwo kugenzura amarangamutima bugabanuka. Ibikomere byo mu bwana nabyo bishobora kugira ingaruka, cyane cyane ku bantu bahohotewe bakiri bato. Nanone, ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga cyane cyane kureba filime z’urukozasoni buri gihe bishobora gutera iki kibazo.
Hypersexuality ishobora kugira ingaruka zikomeye, zirimo gutakaza akazi kubera imyitwarire idakwiye, ibibazo mu mibanire nk’ubushyamirane no gutana kw’abashakanye, kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nka VIH/SIDA, gutakaza amafaranga menshi mu busambanyi, no kugira ibibazo byo mu mutwe nk’agahinda gakabije (depression).
Nubwo hypersexuality ari ikibazo gikomeye, hari uburyo bwo kuyirwanya no kuyivuza. Kugana inzobere mu bijyanye n’imitekerereze (psychologist cyangwa psychiatrist) ni imwe mu nzira zo kubona ubufasha bukwiye. Hari imiti ishobora gufasha kugabanya irari ry’imibonano no kugenzura amarangamutima.
Gukora imyitozo ngororamubiri no kugira imirire myiza nabyo bifasha mu kugabanya stress. Ikindi ni uko guhugira mu bindi bikorwa nko gusoma, gukora siporo cyangwa kujya mu matsinda y’abafashanya bishobora gutuma umuntu arushaho kugenzura ibitekerezo bye.
Hypersexuality ni indwara ivurwa igakira iyo uyifite yegereye muganga akamufasha. Nk’uko Medical News Today ibitangaza, ubuvuzi bukwiye bushobora gufasha umuntu kugaruka ku buzima busanzwe.