Burya koko ngo abatagera ibwami babeshywa byinshi, ushobora kuba ubona umuntu akunda gusoma ibitabo ukagira ngo ari kwiyungura ubumenyi kuko aribyo tumenyereye, naho ari kwisomera inyandiko zikoze nk’amashusho y’urukozasoni.
Wenda ibyo ndi kuvuga ntubyumva ariko ubu hasigaye hari uburyo buharawe bwo kwandika ibitabo ariko inyandiko zirimo zikaba ari inkuru zuje ubusambanyi gusa.
Kugira ngo ubyumve neza ni nk’uko wakwandika filimi y’urukozasoni mu gitabo ugatangira werekana uko kanaka na kanaka bahuye kugeza ubwo bagiye mu gikorwa cy’abakuze, uko cyakozwe n’ibindi byakurikiye.
Niba usanzwe uri umusomyi w’inkuru mpimbano (fiction), uzi ko abanditsi b’ibitabo bandika izi nkuru, akantu ku kandi ku buryo umusomyi amera nk’uwari uhari ibyo asoma biba. Ni nako ibi bitabo byandikwa.
Ubu bwoko bw’ibitabo buzwi ku izina rya ‘smut’ ku mbuga nkoranyambaga bwamamaye cyane nyuma ya Covid-19 ubwo umugore umwe yasangizaga abamukurikira imwe mu mirongo y’igitabo ari gusoma, birangira bihindutse ikintu kigezweho, abandi nabo berekana ibyo basomye, abandi barabiyoboka.
Kuva icyo gihe isoko ry’ibi bitabo ryaratumbagiye nk’uko, Jorien Caers, ufite inzu icuruza ibitabo mu Bubiligi yabivuze.
Yagize ati “Bari kugura ibitabo byo muri ubu bwoko bw’ubuvanganzo cyane, kandi byiganje mu rubyiruko cyane. Guhitamo biraborohera kuko baba babibonye kuri Tiktok bakumva nabo bashaka kubisoma.”
Ibi bitabo bikunze gusomwa n’abagore cyane, ndetse ibikunzwe ni ibifite inkuru z’abantu babiri batangiye ari abanzi bakaza kwisanga baryamanye, inshuti ziryamana, urukundo rusa n’ururimo agahato n’ibindi.
Stefanie Van Mol umaze imyaka umunani yandika ubu bwoko bw’ibitabo, avuga ko ubusanzwe abagore bakunda ibintu bisa nk’ibitabaho cyangwa se batamenyereye, ibituma bakunda ubu bwoko bw’ibitabo kurenza kwicara bakareba amashusho y’urukozasoni.
Ati “Biri kwamamara cyane kubera TikTok ariko ntekereza ko abagore bahitamo ibi ibitabo aho kureba amashusho y’urukozasoni.”
Akomeza avuga ko atari ibyo gusa kuko ibi bitabo byorohereza umusomyi kuko ashobora kugisomera aho ashaka hose bitandukanye n’amashusho y’urukozasoni.
Bimwe muri ibyo bitabo bivugwa cyane
The wolves hotel series – K.A Tucker
Uru ni uruhererekane rw’ibitabo ruvuga ku nku nkuru y’umukobwa witwa Abbi Mitchell ubona akazi muri hoteli yitwa The Wolves Hotel nyuma yo gutandukana n’uwari umukunzi we. Uyu mukobwa ahabwa akazi ko kuba umunyamabanga wa nyir’iyi hoteli, Henry Wolf, umugabo uba wiyemera cyane gusa bikaza kurangira akunze uyu mukobwa.
– Auctioned for the Billionaire – Taize Dantas
Iki gitabo kivuga ku nkuru y’umukobwa witwa Virginia uba uri mu bihe bitoroshye by’ubukene, inshuti ye ikaza kumwereka akabari abakire bashakiramo abakobwa bakiri amasugi.
Virginia abanza kubyanga gusa kubera ibibazo aba afite arashyira akava ku izima akajya muri ako kabari, umukire umugura uwo munsi birangira bakundanye.
Made to Please – Taylor Brooks
Iki gitabo kivuga inkuru y’umukobwa witwa Sophie uba uhigwa n’agatsiko k’abagizi ba nabi (Mafias) akaza guhura n’umusore witwa Antonia uhindura ubuzima bwe harimo no ku mukiza ako gatsiko.
Pucking Around: A Why Choose Hockey romance – Emily Rath
Iyi ni inkuru y’umukobwa w’umuganga witwa Rachel ubona akazi ko kuvura abakinnyi, bikaza kurangira akunze abahungu batatu muri iyo kipe. Uyu mukobwa agorwa no guhitamo kugeza afashe umwanzuro wo kubasaba gukundana nabo bose (polygamous relationship).
Haunted Love – Sheridan Anne
Iki gitabo Anne aba avuga ku nkuru y’umukobwa ujya mu kabari (strip club) agatungurwa no gusanga mu gitondo yararanye na musaza w’inshuti ye. Aba azi ko birangiriye aho ariko akaza kwisanga yamukunze ibyazanye umwuka mubi hagati ye n’inshuti ye, gusa agahitamo urukundo.