“Phill Peter najyanwa i Wawa, tuzakora inkuru avuyeyo” Scovia Mutesi yakebuye umunyamakuru mugenzi we Phill Peter – VIDEWO 

Umunyamakuru Scovia Mutesi, akaba n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC), yasimbuye kuri uwo mwanya Cléophas Barore, yagiriye inama umunyamakuru mugenzi we Phill Peter nyuma yo gukosora ibyo umunyamakuru Musoni Fred yavugaga ku RMC.

Ibi byabaye ubwo Scovia Mutesi yari mu kiganiro The Choice Live gica kuri Isibo TV, aho yari yatumiwe mu biganiro bya Musoni Fred. Muri icyo kiganiro, Musoni Fred yagiye agaragaza imvugo itari yo ku rwego rwa RMC, bituma Scovia Mutesi amuhagarika aramukosora.

Mutesi, washinze ikinyamakuru Mama Urwagasabo, yahise akoresha ayo mahirwe amenera ubutumwa Phill Peter, umunyamakuru ukunzwe cyane kandi uhagarariye The Choice Live, ariko ukunze no kwibasirwa n’ibibazo bijyanye no kuba ataranditswe ku rwego rwa RMC.

Mu magambo ye, Scovia yagize ati:“Reka mve hano nkwigishije. Ndi umuyobozi w’urwego rw’abanyamakuru rwigenzura. Ugende ubwire na ba Phill Peter n’abandi bose ko ari uko babivuga. Hanyuma na Phill Peter, utagira ikarita ya RMC, nibamujyana i Wawa, tuzakora inkuru avuyeyo.”

Aya magambo ya Scovia Mutesi yateje impaka mu biganiro byo ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe babifashe nk’inama igenewe gukangurira abanyamakuru kubahiriza amategeko agenga umwuga, mu gihe abandi babibonye nk’uburyo bwo kwibutsa Phill Peter ko kuba atanditse ku rwego rwa RMC bishobora kumugiraho ingaruka mu kazi ke ka buri munsi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top