Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rusizi yataye muri yombi umukobwa wareraga umwana w’imyaka ibiri wo mu Murenge wa Rwimbogo, nyuma y’uko uwo mwana yari agiye guhira mu nzu, Imana igakinga ukuboko.
Abaturanyi b’iwabo w’uyu mwana bamutabaye yahiye ku gice cy’umutwe, yihishe mu nguni y’inzu.
Icyo gihe umukozi umurera yavuze ko yamukarabije aramuryamisha ashiduka abona umwotsi mu nzu, agatinya kwinjiramo abona umuriro ari mwinshi, ahitamo guhuruza abaturanyi.
Isesengura ryakozwe ryasanze umuriro waraturutse muri matora uyu mwana yari aryamyeho, gusa uko umuriro wageze kuri iyo matora bikomeza kuba urujijo kubera ko basuzumye insinga z’amashanyarazi bagasanga atari zo zateye iyo nkongi.
Se w’uyu mwana, Nshimiyimana Alexandre, mu kiganiro na IGIHE yashimiye abaturage bamutabaye bagakura mu muriro umwana we akiri muzima, asaba inzego zibishinzwe ko zakora iperereza ukuri kukamenyekana.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimbogo, Nzayishima Joas, yabwiye IGIHE ko umukozi wareraga uyu mwana yatawe muri yombi.
Ati “Afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gashonga mu rwego rw’iperereza kuko nk’uwasigaranye n’umwana agashya ari we uvuga ko yari yamuryamishije; agomba kugira ibyo abazwa byafasha mu iperereza”.
Uwo mwana w’umuhungu yahiriye mu nzu mu gihe Se ukora akazi ko gucunga umutungo wa koperative yari amaze ibyumweru bibiri mu Mujyi wa Kigali na ho nyina wigisha ku Rwunge rw’Amashuri rwa Gashonga yari yagiye ku kazi, mu rugo hasigaye umukozi.
Uyu mwana akimara gutabarwa yahise yoherezwa ku Kigo Nderabuzima cya Mushaka, kimwohereza ku Bitaro bya Mibilizi na byo bimwohereza ku bitaro bya Kaminuza i Butare CHUB.