Umujyi wa Kigali watangaje ko mu gihe cya Shampiyona y’Isi y’Amagare abatega bisi rusange mu mujyi bazajya bishyura amafaranga y’urugendo rwose kubera ko ibyapa bahagararagaho byahindutse.
Shampiyona y’Isi y’Amagare izatangira ku wa 21-28 Nzeri 2025, ikinirwe mu Mujyi wa Kigali.
Bimaze iminsi bitangazwa ko imihanda amagare azaba ari kunyuramo izajya iba ifunzwe kuva mu gitondo kugeza nimugoroba ariko mu masaha y’ijoro imihanda igakoreshwa uko bisanzwe.
Itangazo Umujwi wa Kigali wasohoye rigaragaza imihanda izakoreshwa n’abatega bisi rusange mu gihe cya Shampiyona y’Isi y’Amagare rigaragaza ko ibyapa abagenzi bahagararagaho bizahinduka.
Riti “Mu gihe cy’iri siganwa, abakoresha bisi bazajya bishyura igiciro cy’urugendo rwose kuko ibyapa baviramo byahindutse.”
Indi nkuru wasoma ivuga ku mihanda izakoreshwa mu gihe cya Shampiyona y’Isi y’Amagare
