General Pacifique Ntawunguka uzwi nka Omega wari ukuriye umutwe w’Iterabwoba wa FDLR, ishami ryayo rya FOCA, agiye gushyikirizwa u Rwanda, nyuma yo gufatirwa ku rugamba na M23.
Amakuru dukesha ikinyamakuru cyitwa Imvaho Nshya, avuga ko Gen. Omega byakekwaga ko yiciwe ku rugamba umutwe akuriye ufashamo FARDC mu guhangana na M23, atapfuye ahubwo ko yafatiwe ku rugamba.
Umuvugizi Wungirije wa M23, Oscar Balinda, yatangaje ko nyuma yuko General Ntawunguka alias Omega afatiwe ku rugamba, ashyikirizwa ingabo z’u Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 05 cyangwa ejo ku wa Kane tariki 06 Werurwe 2025.
Oscar Balinda wirinze kugira byinshi atangaza ku muhango wo gushyikiriza u Rwanda uyu wari ukuriye umutwe wa FDRL/FOCA, yavuze ko itangazamakuru riza guhabwa amakuru arambuye kuri iki gikorwa.
General Omega agiye gushyikirizwa u Rwanda nyuma y’iminsi micye, runashyikirijwe abarwanyi b’umutwe wa FDLR, barimo Brig Gen Gakwerere Jean Baptiste ndetse n’abandi 13, bakiriwe mu mpera z’icyumweru gishize tariki 01 Werurwe 2025.
Icyo gihe ubwo aba bari bagiye gushyikirizwa Inzego z’umutekano z’u Rwanda, mbere gato hari amakuru yavugaga ko barimo na General Omega, ariko ntiyaje kugaragaramo.
Umuvugizi Wungirije wa M23, Dr Oscal Balinda kandi icyo gihe yanabajijwe kuri General Omega, avuga ko nubwo havuzwe amakuru yo yapfuye, ariko hatigeze haboneka umurambo we.
Icyo gihe Balinda yari yagize ati “Amakuru ye (Gen. Omega) muzayamenya, tuzayatangaza vuba aha, turacyamushakisha.”
Balinda yari yavuze ko we ubwe yigereye mu ndaki ya Omega yari ahitwa Kanyamahoro, ntibamubone ndetse n’umurambo we ntuboneke.
General (Rtd) James Kabarebe wagize imyanya inyuranye mu buyobozi bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda ubu akaba ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, yigeze kugaruka ku kiganiro yagiranye kuri telefone na Gen. Omega, aho yamusabaga gutahuka mu Rwanda nk’uko abandi bahoze muri FDLR babigenje kandi bakaza bakakirwa neza bakanashyirwa mu Ngabo z’u Rwanda, ariko akamubera ibamba.
Gen. (Rtd) James Kabarebe, yavuze ko muri icyo kiganiro yagiranye na Omega, yamubwiye ko adashobora kugaruka mu Rwanda, ngo cyeretse igihe nta Mututsi uzaba ukirurimo, na we akamubwira ko niba ategereje icyo gihe kitazigera kibaho.