Mugitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 19 Nzeri 2025, mu Mudugudu wa Zuba, Akagari ka Nyarurama, Umurenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro, habereye impanuka ikomeye y’imodoka yo mu bwoko bwa Fuso.
Amakuru aturuka ahabereye iyi mpanuka avuga ko iyo modoka yarenze umuhanda ikagonga iduka rya Nturanyenabo Emmanuel, ryari rifunguye kandi ririmo abakiriya.
Iyi mpanuka yahise ikomeretsa abantu 10, barimo abari imbere mu iduka ndetse n’abari hafi yaryo. Ku bw’amahirwe, ntihabayeho uwahise ahasiga ubuzima, nubwo bamwe mu bakomeretse bajyanywe ku bitaro kugira ngo bitabweho n’abaganga.
Ababonye ibyabaye bavuga ko iyi modoka yari igiye ku muvuduko mwinshi, bikekwa ko umushoferi yayitakarije ubuyobozi maze ikarenga umuhanda.
Inzego z’umutekano zahise zigera ahabereye impanuka kugira ngo zitange ubutabazi, zinakorere iperereza ku cyaba cyayiteye.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kigarama bwihanganishije inkomere ndetse busaba abashoferi bose kujya birinda umuvuduko ukabije no kwitwararika kugira ngo hirindwe impanuka nk’izi.