RIP Kibonke! Kibonke wari umaze kwigarurira imitima ya benshi, yitwikiye mu nzu ye nyuma yo gusanga umugore we arimo kumuca inyuma

Mu ijoro ryo ku wa Kane tariki 18 Nzeri 2025, Ntakirutimana Theoneste, uzwi mu izina rya Kibonke mu bikorwa by’ivugabutumwa, yitwikiriye mu nzu ye i Kigali Kimironko, aho yapfuye ako kanya.

Iyi nkuru yashenguye benshi mu baturage n’abakurikiranaga ibikorwa bye by’ivugabutumwa, cyane ko mbere y’aho urusengero rwe rufungwa n’inzego z’umutekano, yari umwe mu bayoboye ibikorwa by’idini rye mu karere ka Kimironko.

Abaturanyi bemeza ko bishoboka ko amakimbirane mu muryango we yaba ari yo yatumye afata icyemezo cyo kwiyambura ubuzima. Amakuru aturuka mu muryango we avuga ko intandaro y’icyemezo cya Kibonke yaba ari ukutumvikana n’umugore we, ndetse hakaba amakuru avuga ko yasanze umugore we amuca inyuma.

Icyakora, polisi irimo gukora iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane neza impamvu y’icyo gikorwa.

Abakurikiranira hafi ibikorwa by’ivugabutumwa bavuga ko urupfu rwa Kibonke ari igihombo gikomeye ku itorero yari ayoboye, ndetse ko benshi mu bakirisitu be barimo gushakisha uburyo bwo kumuherekeza no gukomeza ibikorwa by’ivugabutumwa yakoraga.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top