Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo biciye muri Minisitiri wayo w’Ubutabera, yatanze za miliyoni z’amadorali ku washobora kuyiha amakuru yaganisha ku ifatwa ry’abayobozi bakuru ba M23/AFC.
Minisitiri Constant Mutamba mu itangazo yasohoye, yatangaje ko yiteguye gutanga $ miliyoni 5 ku wamuha amakuru yamufasha guta muri yombi Corneille Nangaa usanzwe ari umuhuzabikorwa w’ihuriro AFC, Bertrand Bisimwa umwungirije ndetse akanaba Perezida wa M23 cyo kimwe na Gén Sultani Makenga usanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za M23.
Nangaa, Bisimwa na Makenga basanzwe baba mu burasirazuba bwa Congo; ubutabera bw’i Kinshasa bwabakatiye urwo gupfa nyuma yo kubahamya ibyaha birimo ubugambanyi no kurema umutwe utemewe.
Muri Mutarama ubwo M23 yigaruriraga Umujyi wa Goma aba bagabo uko ari batatu bawugaragayemo.
Abandi RDC yashyiriyeho amafaranga yo kubafata barimo umunyamakuru Pero Luwara ndetse n’uwitwa Irenge Baelenge buri umwe yashyiriyeho $ miliyoni 4.
Amakuru avuga ko Luwara asanzwe aba mu Bubiligi, gusa akaba acungirwa umutekano n’ubutasi bw’iki gihugu.
RDC yashyize miliyoni z’amadorali ku mutwe w’uyu munyamakuru, nyuma y’igihe ashyira ku karubanda amakuru y’ibanga yerekeye Perezida Félix Antoine Tshisekedi ndetse n’umuryango we.
Luwara nyuma yo gushyirirwaho ariya mafaranga, yamenyesheje ubutegetsi bwa RDC ko ibi bidashobora gutuma acogora.
Ati: “Niba mwibwira ko kariya gapapuro mwasohoye kari butume ncogora, Tshisekedi uribeshya. Ahubwo birantera imparaga zo gukuba inshuro nyinshi intego yanjye.”
Luwara yavuze ko mu byo ahihibikanira harimo ahazaza heza h’abana be ku buryo bashobora gutura mu gihugu gufite amashuri meza, igihugu kibaha amazi meza yo kunywa; gusa icyo gihugu Tshisekedi akaba adashobora kukibaha “kubera ko ari umusazi, umuswa ndetse n’igicucu.”
Yunzemo ko n’iyo RDC izamushyiriraho miliyoni 40 azakomeza kugongana na yo.
Luwara yavuze ko atari ubwa mbere Kinshasa imuhiga kuko ngo amaze igihe ahigwa n’inzego zirimo ANR (ubutasi), Polisi na DEMIAP (urw’ubutasi bwa gisirikare) gusa zikaba zarananiwe kumufata.
Ati: “Ba Jenerali bose bo muri Congo bakoreye ingendo muri Zambia na Tanzania bampiga, ariko sinigeze nyeganyega na rimwe.”
Luwara yunzemo ko byageze n’aho ubutegetsi bwa Tshisekedi bwifuza kumuha za miliyoni z’amadorali kugira ngo aceceke; gusa na yo akayanga.