Amakuru ava ku bitaro by’akarere ka Nyarugenge yemeza ko abakinnyi babiri ba Rayon Sports FC, umunyezamu Drissa Kouyaté na rutahizamu Asman Ndikumana bakomerekeye mu mukino wa CAF Confederation Cup, ariko ubuzima bwabo burimo kugenzurwa n’abaganga.
Drissa Kouyaté yagize ikibazo cy’umugongo nyuma yo kugwa mu muferege uri inyuma ya Kigali Pele Stadium. Nyuma yo kugenzurwa n’abaganga, byemejwe ko nta kibazo cy’igufa yagize. Yahawe imiti yo kumugabanyiriza ububabare, arakira ndetse ahita ataha.
Ku rundi ruhande, rutahizamu Asman Ndikumana 🇧🇮 yagize ikibazo gikomeye kurusha, kuko yavunitse igufwa ryo mu kuboko ryitwa humerus. Kugeza ubu araye ku bitaro by’akarere ka Nyarugenge, ategereje icyemezo cya Dr Bukara Emmanuel, inzobere mu kubaga amagufwa, ushobora kumubaga i Kanombe ku munsi w’ejo.
Nk’uko abaganga babitangaje, Ndikumana ashobora kumara hagati y’amezi 3 kugeza kuri 4 atagaragara mu kibuga. Ni igihombo gikomeye ku ikipe ya Rayon Sports, kuko uyu mukinnyi yari amaze gutsinda ibitego 4 mu mikino ibiri iheruka, akaba yari aje gusimbura Fall Ngagne na we uherutse kubagwa ivi, aho biteganyijwe ko azagaruka mu kibuga mu kwezi k’Ugushyingo 2025.
Abafana ba Rayon Sports bakomeje kugaragaza impungenge n’agahinda kubera izi mpanuka ziri kwibasira ikipe yabo mu bihe bikomeye bya CAF Confederation Cup. Bamwe babifata nk’umwaku cyangwa inyatsi, mu gihe abandi basenga basaba Imana gukomeza kurinda abakinnyi no gufasha ikipe yabo kongera kuzamura icyizere mu mikino iri imbere.
Rayon Sports izasubira mu kibuga ku wa Gatandatu, tariki ya 27 Nzeri 2025, i Dar es Salaam mu mukino wo kwishyura na Singida Black Stars, nyuma yo gutsindwa 1-0 mu mukino ubanza.