Amakuru akomeje kuvugwa hirya no hino ni ay’umukwe wahindutse umutekamitwe ku munsi w’ubukwe
Iyi nkuru itangaje yabaye i Nyamasheke aho umukobwa witwa Niyomuhoza Vestine yari yiteguye gusezerana n’umusore wamwiyeretse nk’umukunzi we, ariko bigapfa ku munsi w’ubukwe.
FT: RAYON SPORTS 4:1 SINGIDA BLACK STARS
Ubukwe bwapfuye nyuma yuko uyu mugabo yanze kuza mu bukwe bigatuma umukobwa n’umuryango we bamenya ko uwo musore wijije Vestine urukundo atari umusore ahubwo ari umugabo wari usanzwe yubatse.
Amakuru akaba avuga ko uwo mugabo yabeshye urukundo Vestine agirango amukureho amafaranga gusa.
Vestine n’umuryango we bari bamaze gutegura ubukwe, batanze amafaranga agera ku bihumbi 300 Frw, ariko ku munsi nyir’izina ntibyigeze biba kuko umukwe ataje. Byaje kumenyekana ko uwo musore ari umutekamitwe ndetse afite n’undi mugore n’abana.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Bushenge bwasabye urubyiruko kudahubukira mu rukundo, ahubwo bakabanza kumenyana n’imiryango mbere yo gutanga amafaranga cyangwa kwitegura ubukwe.