Ikinyamakuru Galaxy cyo muri Uganda cyasohoye andi mashusho yumvikanisha Weasel ataka cyane ahamya ko umugore we Sandra Teta amufashe nabi ndetse anasaba ko yatabarwa bakamumukiza.
FT: RAYON SPORTS 4:1 SINGIDA BLACK STARS
Mu majwi yumvikanamo umuborogo mwinshi, Weasel yumvikana ataka asaba ko yatabarwa bakamukiza Teta Sandra ukomeje kumuhohotera, anamushinja ko atigeze amuvuza na rimwe ukuguru yamuvunnye ubwo yamugongaga.
Ni amashusho Teta Sandra na we yumvikana abaza abari bari kubakiza icyo yatwaye Weasel, mu ijwi rivugira hejuru yasubiyemo inshuro nyinshi ati “Namutwaye iki?”
Weasel ari gusaba ko Teta Sandra yirukanwa muri Neverland, icyakora ntiharamenyekana igihe aya mashusho yafatiwe n’icyari cyabaye ajya gufatwa.
Ku rundi ruhande, kuva Teta Sandra yatangira gukundana na Weasel ntibujya bucya kabiri badakozanyijeho, byatangiye bigaragara ko uyu mugore ari we uhohoterwa na Weasel ndetse mu 2022 ku mbaraga zinyuranye ari kumwe n’abana be baratashye bahungira uyu muhanzi i Kigali.
Nyuma y’umwaka, muri Mata 2023, Weasel wumvikanaga nk’uwigiye mu kuba Teta Sandra yarigendeye akamuta, yamusabye imbabazi undi na we arongera asanga umugabo babyaranye abana babiri i Kampala.
Icyakora bitandukanye n’uko byahoze mu gihe cyashize, Teta Sandra mu minsi ishize yagaragaye agonga Weasel n’imodoka biviramo uyu muhanzi kujya mu bitaro hanyuma umugore we ahita ajyanwa muri kasho ya Polisi.
Nyuma y’amasaha make bamugonze ukuguru ndetse akagira ibibazo nk’uko byagaragajwe n’abaganga, Weasel yababariye Teta Sandra arekurwa na Polisi asigarana umukoro wo kwita ku mugabo we yari yavunnye aryamye mu bitaro.
Nyuma y’iminsi mu bitaro, Weasel yaje gutaha ajya kurwarira mu rugo aho byari byitezwe ko yakabaye yitabwaho n’umugore we, ariko bihabanye n’ibyo, hasohotse amajwi bongeye gutana ku wa kajwiga.
Mu 2018 nibwo Teta Sandra yimukiye muri Uganda gushakirayo ubuzima, nyuma gato ahita atangira gukundana na Weasel kugeza uyu munsi bafitanye abana babiri.Reba videwo unyuze hano. 👉VIDEWO