Mu minsi yashize nibwo umukinyi wa filimi Nyarwanda Micky yatangaje ko atakiri mu rukundo n’umukinnyi wa filimi Regis. Ni inkuru yarikoroje hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, ndetse gutandukana kwabo akaba ari ibintu byakuruye amatiku cyane.
Nyuma mu biganiro bitandukanye Micky ndetse na Regis bagiye bakorera ku mbuga nkoranyambaga, Regis yagiye kenshi yumvikana ashinja Micky kuba yaramucaga Inyuma, ndetse avuga ko Micky afite umusore bahararanye witwa Aga-poromoter, yewe akajya anamushinja ko baryamana.
Gusa Micky yavugaga inshuro nyinshi ko Aga-promoter atari umugabo we ahubwo ko ari mubyara we, ndetse nyuma y’ibyo bombi bakaba barakunze kugaragara bishimanye cyane, ari nabyo byagaragaye mu mashuho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, benshi bise ko barimo guterana imitoma.
Benshi ku mbuga nkoranyambaga bakomeje gukoresha rimwe mu magambo y’ikinyarwanda avuga ati ” Ababyara barabyarana”, abandi nabo bakibaza bati” ese byaba ari bimwe urubyiruko rw’i Kigali rwihaye nyo kwitana Ababyara, abavandimwe, Aba-besto n’ibindi kugirango abantu badatahura ko bakundana ?”. Ahaaa ntawamenya, irebere amashusho.