Perezida Félix Tshisekedi yahuriye na Paul Kagame muri Qatar

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, na mugenzi w’ u Rwanda, Paul Kagame, bagiranye ibiganiro imbonankubone kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Werurwe 2025, bikaba byabereye i Doha muri Qatar aho bari bahujwe n’umwami wa Qatar, hagamijwe kuganira ku kibazo cy’intambara iri mu burasirazuba bwa Congo, nk’uko ibihugu byombi byabitangaje.

Tshisekedi na Kagame bamaze igihe bashinjanya ku rugamba ruriho rw’inyeshyamba za M23 aho Congo ishinja u Rwanda gufasha uyu mutwe, izi mpaka zagize umuvuduko kuva muri Mutarama uyu mwaka, nyuma y’aho zifashe imijyi ibiri minini yo mu burasirazuba bwa Congo.

“Abakuru b’ibihugu bumvikanye ku kamaro ko gukomeza ibiganiro byatangiye i Doha, kugira ngo hashyirweho urufatiro rukomeye rw’amahoro arambye,” nk’uko itangazo rusange ryabonwe na Reuters ribivuga.

Umuryango w’Abibumbye n’ibihugu bikomeye ku rwego mpuzamahanga bashinja u Rwanda guha intwaro no kohereza abasirikare gufatanya n’inyeshyamba za M23. U Rwanda rwo ruvuga ko nta ngabo zarwo ziri mu burasirazuba bwa Congo. 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *