Bugesera: Umugabo yishe umugore we bamaze gutera akabariro mu rutoki

Mu karere ka Bugesera, umurenge wa Mayange, akagari ka Mbyo mu mudugudu wa Cyaruhirira, haravugwa umugabo ukurikiranyweho kwica umugore babanaga nk’umugabo n’umugore, nyuma yo kurangiza igikorwa cyo gutera akabariro mu rutoki, nk’uko byemezwa n’abaturage. 

Abahaturiye bavuga ko aba bombi bari bamaze igihe bafitanye amakimbirane, nubwo babanaga ntabwo bari barasezeranye mu mategeko. Bivugwa ko umugore yari yarahukanye, akajya kwibana mu nzu yakodeshaga, nyamara bakajya bakomeza guhurira mu bihuru bagakora imibonano mpuzabitsina.

FT: RAYON SPORTS 4:1 SINGIDA BLACK STARS

Ibyabaye byabaye mu ijoro ryo ku wa 23 rishyira ku wa 24 Nzeri 2025. Ababonye aba bombi bwa nyuma bavuze ko bavuye ku kabari nijoro bajya mu rutoki, bakorerayo imibonano mpuzabitsina, hanyuma umugabo ahita akubita umuhoro umugore, agahita amusiga mu gisambu ku nkike. Umurambo we waje kuboneka bukeye bwaho.

Biravugwa ko umugabo ubwe yahise ajya kwishyikiriza ku biro bya RIB i Nyamata, afite umuhoro yakoresheje ubwo yicaga umugore.

Hari amakuru avuga ko uyu mugabo yari asanzwe afite umugambi wo kwica uwo mugore, ndetse n’imiryango yombi yari ibizi kuko kenshi yajyaga abyigamba.

Yakundaga kuvuga ko azamwivugana amuhoye kumuca inyuma. Nubwo bari baratandukanye, ngo yakundaga kumusanga aho yabaga, akamubaza niba afite undi mugabo, bigakurikirwa no kurarana. Bombi bari bafitanye abana babiri.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top