Umwe mu banyamideli n’abahoze bambikwa ikamba rya Miss Rwanda, Mutesi Jolly, yongeye kwigarurira imbuga nkoranyambaga nyuma yo gusangiza abamukurikira amashusho mashya agaragaza imiterere ye yavugishije benshi.
Mu mashusho yashyizwe ku rukuta rwe rwa Instagram, Jolly yagaragaye yambaye ikanzu y’amasaro icya rutura, ifashe ku mubiri, igaragaza neza imiterere ye by’umwihariko ikibuno n’umurongo w’umugongo we. Aya mashusho yahise akurura ibitekerezo bitabarika, bamwe bamushima abandi bakibaza byinshi.
FT: RAYON SPORTS 4:1 SINGIDA BLACK STARS
Hari abahise bavuga ko imiterere ye yahindutse cyane ugereranyije n’uko yari asanzwe, bituma havuka ibihuha ko yaba yaritabye abaganga babikora mu buryo bwa ‘surgery’ kugira ngo abyibushye mu buryo bugezweho. Umwe mu bakurikirana ibikorwa bye yagize ati: “Jolly asa neza cyane, ariko biratangaje ukuntu yahindutse mu gihe gito.”
Nubwo bimeze bityo, hari abandi bamugarukiyeho mu buryo bwo kumushimira, bavuga ko ari umwimerere we kandi ko ari ibisanzwe ku mukobwa wiyitaho, akanagira imyitozo ngororamubiri ihoraho. Abandi bagize bati: “Uwo mutima w’ibanga wo kwiyitaho ni wo utuma asa atya, si ibyo bihuha by’abantu.”
Uko byagenda kose, amashusho ya Jolly yakomeje guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga, ahinduka inkuru ishyushye mu Rwanda no mu karere. Uyu mukobwa udasanzwe mu kwigaragaza, akomeje kuba umwe mu byamamare by’umukobwa bikurura imbaga, by’umwihariko abasore bagatangira gucika integer kubera imiterere ye ishamaje.