Urukiko rwo muri Esipanye rwatanze impapuro mpuzamahanga zo guta muri yombi Gen. Kayumba Nyamwasa

Urukiko rwo muri Esipanye rwatangaje ko rwasohoye impapuro mpuzamahanga zisaba ko Jenerali Faustin Kayumba Nyamwasa, wahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, afatwa agashyikirizwa ubutabera.

Izi mpapuro zatanzwe zijyanye n’iperereza ryatangiye mu mwaka wa 2008, aho izina rya Nyamwasa ryavuzwe mu rupfu rw’Abanya-Espanye icyenda (9), barimo abakozi bane (4) b’imiryango mpuzamahanga itanga ubufasha, ndetse n’abasenyeri b’Itorero Gatolika. Uru rupfu ruvugwa ko rwaba rwarakozwe ku mategeko y’uyu Jenerali.

FT: RAYON SPORTS 4:1 SINGIDA BLACK STARS

Nyamwasa, kuri ubu uba mu buhungiro muri Afurika y’Epfo kuva mu 2010, akomeje kwitirirwa dosiye zitandukanye z’ubwicanyi bwakorewe mu Rwanda no mu karere k’Ibiyaga Bigari. Gusa we n’abamwunganira bakunze guhakana ibyo aregwa, bavuga ko ari politiki iza imbere y’ubutabera.

Ubutabera bwa Esipanye bwagaragaje ko bushaka ko uyu mugabo abazwa ku ruhare akekwaho muri ibyo bikorwa byahitanye ubuzima bw’Abanya-Espanye bari mu bikorwa by’ubutabazi n’ivugabutumwa mu Rwanda no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iyi dosiye yongeye gusubira mu itangazamakuru mpuzamahanga, ishimangira uburyo amazina y’abantu bakomeye mu Rwanda yakomeje kuvugwa mu manza zitandukanye ku rwego rw’isi, cyane cyane zishingiye ku byaha by’ubwicanyi n’ihohoterwa ryakorewe mu gihe cy’intambara n’ingaruka zayo.

Nubwo bimeze bityo, kugeza ubu ntiharamenyekana niba Afurika y’Epfo, igihugu Nyamwasa abarizwamo, kizashyira mu bikorwa izi mpapuro mpuzamahanga zo kumuta muri yombi no kumushyikiriza Esipanye.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top