Sam Karenzi agiye kujyana Super Manager muri RIB

Umuyobozi wa Radio, SK FM akaba n’umunyamakuru w’imikino, Sam Karenzi, arateganya kujya kurega Gakumba Patrick uzwi nka “Super Manager” mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha [RIB], nyuma y’amagambo arimo kumwandagaza aherutse gucisha ku muyoboro wa YouTube.

Mu minsi mike ishize, ni bwo Super Manager yumvikanye avuga amagambo arimo gusa n’usebya abanyamakuru barimo Musangamfura Christian “Lorenzo” n’umukoresha we, Sam Karenzi.

FT: RAYON SPORTS 4:1 SINGIDA BLACK STARS

Mu magambo bikekwa ko arimo ibyaha yavuze, Gakumba yagize ati “Ya radio iyoborwa n’umuntu ufite iminwa ibyimbye wagira ngo afite ibibyimba.”

Uretse aya kandi, yavuze n’andi agaragaza ko iyo radio yavugaga [bikekwa ko ari SK FM], idakwiye kuba ifite umuntu wasezerewe ku Gitangazamakuru cy’Igihugu [RBA] bikekwa ko yaba yaravugaga Lorenzo ndetse akavuga ko aryamana n’abo bahuje igitsina.

Nyuma y’aya magambo yanenzwe na benshi mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda, Sam Karenzi yatangaje ko ibijyanye no gutanga ikirego muri RIB biri gukorwaho n’abanyamategeko be.

Ati “Nta bwo ndabikoraho ariko abanyamategeko bacu barimo barabikoraho.”

Uretse Karenzi uvuga ibi, na Lorenzo abicishije ku rukuta rwe rwa X yahoze yitwa Twitter, yavuze ko asaba inzego zirimo Polisi y’u Rwanda na RIB, kumuhumuriza kugira ngo abashe kugenda nta cyo yikanga kuko Super Manager yari yavuze ko abantu bakora ubutinganyi [bikekwa ko yavugaga Musangamfura], bakwiye kwicwa bavanwa mu Bantu.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top