Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gucicikana amashusho y’umugore wo muri Kenya witwa Millicent Semeita, wagaragaye akubitwa na basaza be nyuma yo kwanga gushyingiranwa n’umugabo umuryango we wari waramuhatiye.
Amakuru avuga ko uwo mugabo yasanzwe afasha umuryango wa Millicent, ariko we akanga kumwemera nk’umugabo, ahubwo agahitamo gukundana n’undi mukunzi yihitiyemo. Ibi byarakaje bamwe mu bagize umuryango we, by’umwihariko abavandimwe be b’abasore, bahita bamukubita bikabije.
FT: RAYON SPORTS 4:1 SINGIDA BLACK STARS
Mu mashusho yakwirakwijwe, Millicent yumvikana arira cyane asaba ubufasha, avuga ko ari gutotezwa kandi ari mu bihe by’ubudatangwa (atwite). Yagize ati:
“Nimundokore, ndatwite, baranyica, n’umwana ashobora kuhapfira…”
Ababonye ayo mashusho bagaragaje kutemera ibibera muri uyu muryango, aho benshi bamaganye ibikorwa byo gukoresha imbaraga no guhatira umuntu guhitamo uwo azabana na we. Abandi basabye inzego z’umutekano muri Kenya kugira icyo zikora vuba, kugira ngo Millicent n’umwana atwite barindwe ihohoterwa rikomeje.
Kugeza ubu, inzego z’ibanze muri ako gace ntacyo ziratangaza ku by’ibi bikorwa byafashwe amashusho, ariko abaturage n’abakoresha imbuga nkoranyambaga barasaba ko abakoze ibi bikorwa by’ihohoterwa rishingiye ku muryango bahanwa by’intangarugero.