Ubu kuva Kigali – Kamembe watega indege ku mafaranga macye cyane! Ibiciro by’ingendo za RwandAir byagabanyijweho 50% kugeza mu 2026

Sosiyete Nyarwanda ikora ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir, yatangaje igabanyuka rya 50% ku biciro by’ingendo zayo zigana mu byerekezo bitandukanye by’Isi kugeza muri Kamena 2026. Ubu kuva i Kanombe ujya i Rusizi muri RwandAir byari amadolari 88 bivuze ko ubu ari amadolari 44 angana nk’ibihumbi 63,600 Frw.

Sositeye y’u Rwanda itwara abantu n’ibintu yabitangaje binyuze mu butumwa bwashyizwe ku mbuga nkoranyambaga zayo ku wa 26 Nzeri 2025.

FT: RAYON SPORTS 4:1 SINGIDA BLACK STARS

Yagize iti “Ishimire igabanyuka rya 50% ku biciro by’ingendo zacu mu bice bitandukanye kugeza ku wa 30 Kamena 2026. Kureba ubwiza bwa za pariki n’imijyi n’inkombe z’inyanjya, umwanya wawe ngo uzenguruke Isi kuri kimwe cya kabiri cya tike.”

Iri tangazo risohotse nyuma y’ukwezi kumwe hasohotse irindi ryavugaga ko ibiciro byagabanyijweho 50%, bikaba byagombaga kurangirana na tariki 30 Ugushyingo 2025.

Ryavugaga ko “Niba wifuza kujya ku mucanga, kuruhukira mu mujyi cyangwa se ufite urugendo rutunguranye, twagabanyije 50% kuri tike zo ku wa Gatanu, ku wa Gatandatu no ku Cyumweru!”

Indege za RwandAir zijya mu byerekezo birenga 23 hirya no hino ku Isi. Imibare igaragaza ko mu 2024 RwandAir yatwaye abagenzi barenga miliyoni 1, ikagira intego yo kuzatwara miliyoni 1,2 mu 2025/26

RwandAir ifite intego yo kongera abagenzi itwara

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top