Umunsi wa munani wa Shampiyona y’Isi y’Amagare mu bagabo wabereye i Kigali wasize ushyizweho akadomo n’impanuka ikomeye yabereye mu gikundi cyari inyuma, ihita ikuramo abakinnyi benshi mbere y’uko hasozwa intera ndende ya kilometero 267,5.
Ni impanuka yabaye mu gitondo, ubwo hakibura ibirometero birenga 200 ngo abasiganwa basoze urugendo rwabo rwatangiriye ku KCC saa 09:45. Abakinnyi batari bacye bagwiriye rimwe ubwo bageraga mu gace kabi k’umuhanda, bamwe bahita basezera ku irushanwa ku mpamvu z’ubuzima, abandi bakomeza ariko bafite ibikomere n’uruhuri rw’ingorane.
FT: RAYON SPORTS 4:1 SINGIDA BLACK STARS
Nubwo iyi mpanuka yateje impungenge n’agahinda ku bafana n’abategura irushanwa, ntibyabujije isiganwa gukomeza kugeza ku murongo w’itsinzi. Umunya-Slovenia Tadej Pogacar, usanzwe ari nimero ya mbere ku Isi, yongeye kwerekana ubuhanga n’imbaraga ze, yegukana umudali wa Zahabu ku nshuro ya kabiri yikurikiranya muri Shampiyona y’Isi.
Perezida Paul Kagame ni we wambitse Pogacar uyu mudali, mu muhango wabereye imbere y’abafana benshi bari bakoraniye i Kigali. Uyu muhango kandi witabiriwe na Perezida wa UCI, David Lappartient, ndetse n’Igikomangoma Albert II wa Monaco.
Uretse Pogacar wegukanye umwanya wa mbere, umudali wa Feza watwawe n’Umunya-Bubiligi Remco Evenepoel, naho uw’Umuringa uhabwa Umunya-Irlande Ben Healy.
Nubwo hari abashinzwe gukurikirana ubuzima bw’abakinnyi bakomeretse, kugeza ubu ntiharasohoka raporo irambuye y’uburyo bw’imvune zabo. Gusa iyi mpanuka isize isiganwa ry’uyu mwaka ryanditse amateka atazibagirana, aho ibyishimo by’intsinzi byahuriranye n’agahinda k’abakinnyi batashoboye kurangiza urugendo.