Aba-Rayon mutabare! Abafana ba Rayon Sports bari baraherekeje iyi ikipe muri Tanzania, bafatiwe mu nzira

Abafana ba Rayon Sports bari baherekeje iyi kipe mu gihugu cya Tanzania, bafatiriwe mu nzira bazira icyo bo bita akarengane.

Ku wa 6 w’icyumweru dushoje nibwo ikipe ya Rayon Sports yakinnye umukino wo kwishyura wa CAF Confederation Cup na Singida SC yo muri Tanzania, aho uyu mukino warangiye itsinzwe ibitego 2-1 ndetse ihita isezererwa ku giteranyo cy’ibitego 3-1.
Uyu mukino, hari abafana ba Rayon Sports bari baciye inzira y’ubutaka ndetse bagera muri Tanzania Mu mujyi ku wa 5 nijoro.

FT: RAYON SPORTS 4:1 SINGIDA BLACK STARS

Umukino wo ku wa 6 urangiye, aba bafana bahawe uburyo bwo kwihuta ngo basohoke mu mujyi batahe ndetse barara ijoro bagaruka mu Rwanda bubakeraho nabwo birirwa bagenda.

Saa 01:00 z’ijoro zishyira kuri uyu wa mbere, nibwo imodoka yari itwaye aba bafana yaje guhagarikwa n’inzego z’umutekano za Tanzania ngo ipimwe ibiro basanga ibiro birarenga. Iyi modoka ndetse n’abari bayirimo bahise bashyirwa ku ruhande aho babwiwe ko bagomba kwishyura amafaranga asaga ibihumbi 650,000 ya Tanzania nk’amande y’ibiro birenga.

Abafana bari mu iyi midoka bavuga ko batigeze bahabwa n’uburenganzira bwo kwisobanura no kugira icyo babivugaho, bikaba biri mu byabateye urujijo.

Aba bafana bavuga ko no mu kugenda bari baciwe aya mafaranga ndetse bakajya bahagarikwa cyane mu Nzira mu buryo butumvikana.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top