Perezida Mnangagwa yemereye ikipe y’igihugu Miliyoni 212 Frw nibatsinda Nigeria

Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa yasezeranyije ikipe y’igihugu, The Warriors igihembo cya $150,000 [212,041,695 RWF] nibatsinda Nigeria mu mukino wo guhatanira itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Iyi nkunga yemejwe na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Zimbabwe (ZIFA), Nqobile Magwizi, aho igihugu cyashyize imbere intego yo kubona itike ya mbere y’Igikombe cy’Isi.

Mu itangazo ryasohowe na ZIFA, Guverinoma ya Zimbabwe yatangaje ko yiteguye gushyigikira ikipe y’igihugu mu buryo bw’imari kugira ngo bagere ku nzozi zo gukina Igikombe cy’Isi.

Bagize ati: “Nk’ikimenyetso cy’ishimwe ku mbaraga z’ikipe ndetse no kubatera akanyabugabo, Nyakubahwa Perezida Emmerson D. Mnangagwa yatanze inkunga y’amafaranga $150,000 ku bakinnyi, abatoza n’abashinzwe ubufasha mu ikipe y’igihugu, kuri buri mukino batsinda hagati ya Benin (ku wa 20 Werurwe) na Nigeria (ku wa 25 Werurwe).”

Kugeza ubu Zimbabwe yamaze gutakaza amafaranga ya mbere kuko mu mukino wabaye ku wa Kane, ikipe ya Zimbabwe yanganyije na Benin ibitego 2-2.

Kuri ubu bategereje umukino uzabahuza na Nigeria ku wa 25 Werurwe 2025 kugira ngo barebe ko batsindira izo miliyoni bemerewe na Perezida wabo.

Zimbabwe iri mu itsinda rya C hamwe n’u Rwanda ruza gukina na Nigeria kuri uyu wa Gatanu.

Kugeza ubu Benin iyoboye iri tsinda rya C n’manota 8, u Rwanda & Afurika y’Epfo: Amanota 6, Nigeria: Amanota 3, Zimbabwe: Amanota 2.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *