Joseph Kabila yakatiwe urwo gupfa

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) kuri uyu wa Kabiri rwatangaje ko rwakatiye igihano cy’urupfu Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida w’iki gihugu.

Kabila, waburanishijwe adahari, yahamijwe n’urukiko ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu. Mu rubanza rwatangiye mu minsi ishize, ubushinjacyaha bwari bwamusabiye igihano gihanitse, buvuga ko ari we wari inyuma y’umutwe wa M23, ndetse akaba inshuti magara y’u Rwanda mu bihe by’amakimbirane.

FT: RAYON SPORTS 4:1 SINGIDA BLACK STARS

Icyemezo cy’urukiko cyatunguye benshi, cyane ko Kabila yigeze kuyobora RDC imyaka 18, kuva mu 2001 kugeza mu 2019, ubwo yasimburwaga na Félix Tshisekedi.

Kugeza ubu, ntiharamenyekana icyo Kabila ubwe cyangwa abo mu muryango we bavuga kuri iki gihano, cyane ko ubu atari mu gihugu. Abasesenguzi bavuga ko uru rubanza rushobora gukurura impaka ndende mu rwego rwa politiki n’umutekano w’akarere.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top