Burya Pyramids FC nayo itinya APR FC! Hagaragaye amashusho agaragaza uko Pyramids yateguye ikibuga mbere y’umukino wabahuje, bikagora abakinnyi ba APR FC bagatsindirwa mu Misiri (VIDEO) 

Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gusakara amashusho yagaragaje ibintu bitangaje byakozwe n’abantu babiri bivugwa ko bakoraga mu ikipe ya Pyramids FC mu Misiri, mbere y’umukino iyi kipe yakiniraga kuri sitade yayo yakiriyemo APR FC mu mwaka ushize.

Abo bagabo babonetse bari gutera amazi ku kibuga ariko bagahera gusa mu gice Pyramids yagombaga kurinda, naho igice APR FC yagombaga gutakiriramo ntibahakore. Uretse ibyo, banavugwaho gukora ibindi bikorwa byari bigamije kunaniza abakinnyi ba APR FC kugira ngo batitware neza mu mukino.

FT: RAYON SPORTS 4:1 SINGIDA BLACK STARS

Ibyo byose byaje kugaragara nyuma y’uko uwo mukino warangiye Pyramids itsinze ibitego 3-1, ibitego bya Mohamed Chib, Fiston Mayele na Karim Hafez kuri penaliti, mu gihe Dauda Seidu ari we wari wafunguriye APR FC amazamu. Uwo mukino wahise ushyira iherezo ku nzozi z’iyi kipe yo mu Rwanda zo kugera mu matsinda ya CAF Champions League, mu gihe Pyramids FC yo yaje gukomeza kugeza no ku gikombe cya Afurika cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo.

Uko byakiriwe n’Abanyarwanda

Amashusho yashyizwe hanze yatumye benshi bavuga ko ibyo bikorwa bigaragaza uburyo Pyramids FC yaba itinya APR FC, ku buryo ikoresha amayeri yose ashoboka kugira ngo iyitsinde. Hari abavuga ko ibi ari byo byagize uruhare runini mu gutuma APR FC ititwara neza muri uwo mukino, kuko hari abakinnyi bagaragaje gucika intege hakiri kare.

Ibi byose byatumye abakunzi biyi kipe ya gisirikare bakomeza gukangurira abakinnyi ba APR FC kudacika intege, cyane ko bongeye gutombora guhura na Pyramids FC muri uyu mwaka. Umukino ubanza uteganyijwe kubera kuri Kigali Pelé Stadium, ku wa 1 Ukwakira 2025 saa munani z’amanywa (izuba riva), ibintu bitavuzweho rumwe n’abanya-Misiri batishimiye gukinira mu zuba rikaze i Kigali.

Abakunzi ba ruhago mu Rwanda bategereje kureba niba APR FC izabasha kwihimura kuri Pyramids FC, ikerekana ko itagomba guhora itsindwa n’iyi kipe y’ubukombe muri Afurika.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top