Hamenyekanye amakosa 2 akomeye yakozwe n’umutoza Adel ku mukino Amavubi yatsinzwemo na Nigeria

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yakinnye n’ikipe y’igihugu ya Nigeria umukino urangira Nigeria itsinze ibitego 2-0.

Ni umukino ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yagowe cyane n’imikinire y’umutoza ndetse Nigeria ubona ko yaje giteguye kurwana n’u Rwanda ndetse biza kugenda mu ruhande rwayo ibona intsinzi.

 

Ibitego by’ikipe y’igihugu ya Nigeria byatsinzwe na Victor Osmehn ku munota wa 11 ndetse n’umunota wa 48. Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yaje gushaka uko yishyura ariko biranga umukino urinda urangira.

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Adel Amroush muri uyu mukino yakoze amakosa ndetse benshi bemeza ko ari yo yatumye ikipe y’igihugu ya Nigeria ibona amanota 3 mu buryo buyoroheye.

 

Adel Amroush yabanje mu kibuga abakinnyi barimo Ntwari Fiacre, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Djihad, Sahabo, Bonheur, Guellete, Jojea ndetse na Nshuti Innocent.

 

Aba bakinnyi Adel Amroush yabanje mu kibuga urebye uko bakinnye bagowe cyane n’imikinire y’ikipe ya Nigeria cyane cyane mu kibuga hagati. Umutoza Adel Amroush wabonaga ko yapanze iyi kipe ye atabanje kumenya uwo baraza guhura. Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi mu kibuga hagati wabonaga nta mbaraga nyinshi ifite kuko wabonaga imbaraga za Hakim Sahabo ari nke cyane ndetse batanaziranye kuko yari amaze igihe adahamagarwa.

Iki kintu cyatumye ikipe ya Nigeria irusha cyane u Rwanda mu kibuga hagati kuko abasore barimo Mugisha Bonheur na Sahabo Hakim bari bafite igihunga cyinshi ndetse batakaza imipira aho bidakenewe Nigeria ikajya igenda yungukira muri ayo mahirwe iri guhabwa n’u Rwanda.

 

Ikindi kintu Adel Amroush yabuze muri uyu mukino ni ukumenya igihe agomba gusimburiza.

 

Nibyo twese twabonye ko Samuel Guellete yasimbujwe hakiri kare ndetse yari abikwiye kuko umwanya yakinishijwe ntabwo ari wo mwanya akina ngo atange umusaruro. Guellete mu ikipe ye ndetse no mu mikino ishize yakinaga nimero 10 Kandi agatanga umusaruro ariko uyu mukino nta kintu yakoze ndetse bituma asimbuzwa hinjiramo Mugisha Gilbert wahise atangira gukinisha Nigeria.

Adel Amroush yaje gutinda gusimbuza ubwo yagombaga gukuramo Hakim Sahabo. Ku munota wa 60, Hakim Sahabo wabonaga ibyo yagombaga gutanga bisa nibyarangiye, umutoza Adel Amroush atinda kumukuramo kuko byarinze bigera ku munota hafi 75 aba ari bwo akora impinduka yinjizamo Muhire Kevin.

 

Muhire Kevin akimara kwinjiramo, mu kibuga hagati nibwo wabonye ko hatangiye kuzamo akabaraga kuko Muhire Kevin ni umukinnyi ufite imbaraga ndetse ushobora kwataka cyane mu gihe ikipe idafite umupira ndetse akaba yatanga neza umupira afite.

Aha nibwo twabonye u Rwanda rutangiye kurema uburyo bukomeye ndetse ni naho habonetse ishoti ryatewe na Muhire Kevin ukurwamo n’umuzamu wa Nigeria Habimana Yves atsinze igitego bavuga ko habayemo kurarira.

 

Amakosa y’abakinnyi b’Amavubi nayo ntiwayirengagiza

 

Mu minota ya mbere ikipe y’igihugu y’u Rwanda na Nigeria zatangiye ubona zirimo gutinyana ndetse kugera ku izamu ry’indi ubona bitarimo gukunda.

 

Ku munota wa 11, ubwo Nigeria yabonaga kufura abakinnyi bugarira ku ruhande rw’u Rwanda bararangaye cyane kuko urebye ahantu Victor Osmehn yaturutse nta mukinnyi n’umwe umuriho agatera umupira ntawamwegereye bigatuma atsinda. Wavuga ko habayemo kutareba abakinnyi bose Kandi bashobora kuba bagutsinda igitego.

Ku munota wa 37, ikipe y’igihugu ya Nigeria yagombaga kuba yadutsinze ikindi gitego kuko Mugisha Bonheur yakoze ikosa mu kibuga hagati gutanga umupira neza biranga ufatwa n’abakinnyi ba Nigeria ariko Moses Simon ateye ishoti Ntwari Fiacre aratabara.

 

Igitego cya Kabiri ikipe y’igihugu ya Nigeria yatsinze, ni ikosa ryakozwe na Manzi Thierry. Victor Osmehn yaje kwataka umupira wari wageze kuri Manzi Thierry ariko arawumutanga bituma amucika ndetse no gukora ikosa biranga, ubona ko ba myugariro b’Amavubi bari bafite kurangara cyane ndetse no guhuzagurika.

Hakorwa iki ku mukino u Rwanda ruzakina na Lesotho?

 

Kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Werurwe 2025, ikipe y’igihugu y’u Rwanda irakina undi mukino w’umunsi wa 6 mu gushaka itike yo gukina igikombe cy’isi kizaba 2026.

 

Ni umukino ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi izakina na Lesotho. Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatsinzwe na Nigeria ariko ikipe y’igihugu ya Lesotho nayo ntabwo yitwaye neza imbere y’Afurika y’epfo kuko yatsinzwe ibitego 2-0.

 

Uyu mukino ikipe y’igihugu y’u Rwanda isabwa kuwutsinda nibura kugirango irebe ko yazamura amanota ndetse no ku rutonde rw’agateganyo ikaba izamutseho uko byagenda kose.

 

Umutoza Adel Amroush arasabwa kwiga neza iyi Lesotho kuko umukino wa mbere twahuye twari twabashije kuyitsinda igitego 1-0 mu mukino wari wabereye muri Afurika y’epfo. Uyu mutoza akwiye gukosora ikintu cyo gutakaza imipira byahato na hato byagaragaye ku mukino twatsinzwemo na Nigeria ariko agakura ubwoba n’igihunga mu bakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda.

Uyu mukino biteganyijwe ko uzabera hano mu Rwanda n’ubundi kuri sitade Amahoro ndetse uzatangira ku isaha ya saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba.

 

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yamanutse cyane mu itsinda C irimo kuko yageze ku mwanya wa 3 igumana amanota 7 naho ikipe y’igihugu ya Nigeria yo yazamutse igera ku mwanya wa 4 igira amanota 6.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *