Killaman Abatubuzi b’i Kigali bamukozemo akazi

Niyonshuti Yannick wamenyekanye muri sinema Nyarwanda nka Killaman, wari umaze iminsi avugwaho inkuru z’uko yugarijwe n’ubukene, yibwe YouTube channel ze.

Hari hashize iminsi bivugwa ko yahuye n’ubukene, bituma yirukana abakinnyi be ndetse agurisha imodoka ye.

Mu kiganiro yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Killaman mu gahinda kenshi ku maso, yatangaje ko yibwe YouTube channel 4 zose icyarimwe yakuragaho amafaranga.

Gusa yatangaje ko itsinda yashyizeho riri kumufasha kuzigarura ryamubwiyeko mu minsi 5 zishobora kuba zagaruwe.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *