Bucura wa Perezida Kagame, Brian Kagame mu bofisiye bato bagiye kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda

Brian Kagame, bucura bwa Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, ari mu bofisiye bato bagiye kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda.

Kuri uyu wa 3 Ukwakira 2025 ni bwo RDF yinjiza abofisiye bato 1029 barimo 42 bize mu mashuri ya Gisirikare hanze y’u Rwanda.

FT: RAYON SPORTS 4:1 SINGIDA BLACK STARS

Ibirori byo gusoza ayo mahugurwa no kwambikwa ipeti birabera mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako mu Karere ka Bugesera, aho byitabiriwe n’abayobozi batandukanye.

Brian Kagame uri muri aba basirikare, yasoje amasomo ya gisirikare mu ishuri rya Sandhurst Military Academy mu Bwongereza.

Brian Kagame yinjiye mu gisirikare asangamo mukuru we, Capt Ian Kagame kuri ubu ubarizwa mu Ngabo z’u Rwanda mu mutwe urinda abayobozi bakuru b’igihugu.

Brian Kagame (uri hagati) ari mu bofisiye bato bagiye kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top