Ad
Ad
Ad
Ad
Ad
Ad
Ad
Ad

Kigali: Umukobwa w’imyaka 20 akurikiranweho gusambanya umwana wo mu rugo yakoragamo

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwaburanishije urubanza ruregwamo umukobwa w’imyaka 20 ukurikiranweho gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 14 wo mu rugo yakoragamo. 

Icyaha akurikiranyweho cyakozwe ku italiki ya 19 Mata 2025 mu murenge wa Kinyinya, akarere ka Gasabo ubwo umubyeyi w’uyu mwana wasambanyijwe yageraga iwe agasanga basambana.

Ni inshuro ya Kabiri uwo mukobwa yari abikoreye uwo mwana nk’uko iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ivuga.

Mu ibazwa rye mu nzego z’iperereza yemeye icyaha ndetse no mu Rukiko nabwo aracyemera; asaba imbabazi.

Urubanza rwarapfundikiwe kandi ruzasomwa ku itariki ya 18 Nyakanga 2025.

Icyaha cyo gusambanya umwana giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 14 y’ Itegeko no 059/2023 ryo kuwa 04/12/2023 rihindura itegeko no 068/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top