Nizigiyimana Kharim Mackenzi, myugariro ukunzwe cyane mu mupira w’amaguru muri Afurika y’Iburasirazuba, ubu yabaye Umunyarwanda ku mugaragaro nyuma yo kurahirira kudatenguha Repubulika y’u Rwanda.
Uyu muhango wabaye kuri uyu munsi, aho Mackenzi yemeye kubahiriza amategeko n’inshingano zose zijyana n’ubwenegihugu nyarwanda. Ni intambwe ikomeye kuri uyu mukinnyi wamamaye mu mupira w’amaguru kuva mu 2004 ubwo yatangiraga gukinira ikipe y’igihugu cy’u Burundi, akaboneraho gukinira imikino 64 mpuzamahanga.
FT: RAYON SPORTS 4:1 SINGIDA BLACK STARS
Mackenzi yageze mu Rwanda mu 2008, atangira gukinira APR FC, ikipe yahozemo imyaka myinshi itanga intwari ku mupira w’u Rwanda. Nyuma yaho yakiniye izindi zikomeye zirimo Kiyovu Sports, Rayon Sports ndetse na Gasogi United, ubu akaba yongeye gusubira muri Kiyovu Sports, aho kugeza ubu ari umwe mu bakinnyi bafite ubunararibonye bukomeye.
Abafana n’inshuti bamwita “Umushingantahe” nk’izina ry’ubupfura n’icyubahiro, kubera imyitwarire ye myiza mu kibuga no hanze yacyo. Kuri ubu amaze imyaka irenga 15 atuye mu Rwanda, bikaba bisobanuye ko ari hafi kumara imyaka 20 abaye umuturage w’iki gihugu.
Kuba Mackenzi yabonye ubwenegihugu nyarwanda byafashwe nk’amateka mashya mu buzima bwe, by’umwihariko ku buzima bwe bwa siporo kuko bishobora kumufungurira inzira nshya mu gukinira u Rwanda cyangwa kugira uruhare mu guteza imbere umupira w’amaguru nyarwanda.
Uyu mugabo wakunzwe n’abafana b’amakipe yose yakiniye, yabaye intangarugero mu gukunda igihugu kimwakiriye, none yabaye umwe mu Banyarwanda ku mugaragaro.