Kigali: Umubyeyi yagiye kureba amagare, afatwa n’ibise abyara umwana amwita ‘UCI’

Umubyeyi wo mu Mujyi wa Kigali yabyaye umwana w’umukobwa ubwo yari yagiye gufana Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025 yabereye mu Rwanda, maze ahitamo kumwita izina ‘UCI’, risobanura Union Cycliste Internationale mu Kinyarwanda bivuga Impuzamashyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi.

Uyu mubyeyi wari wakunze cyane iri siganwa, yari yagiye kureba isiganwa ryaberaga mu mihanda ya Kigali. Ibise byamutunguye ari mu bafana, maze ahita ajyanwa kwa muganga hafi aho, aho yabyaye umukobwa umeze neza.

FT: RAYON SPORTS 4:1 SINGIDA BLACK STARS

Yahisemo kumwita Ange UCI Noella, izina rifite igisobanuro gikomeye kuri we, nk’urwibutso rw’ibihe byiza by’iri siganwa ryahuje abanyarwanda n’abaturutse mu bihugu bitandukanye byo ku Isi.

Shampiyona y’Isi y’Amagare yabereye i Kigali kuva ku wa 21 kugeza ku wa 28 Nzeri 2025, yegukanywe na Tadej Pogačar, isiga u Rwanda rwanditse amateka nk’igihugu cya mbere cya Afurika cyakiriye iri siganwa rikomeye.

Byari ibyishimo byinshi muri Kigali, aho imibare yerekanye ko abarenga miliyoni bari ku mihanda bashyigikira abakinnyi, ibintu bitari byarigeze bibaho mbere mu mateka y’imikino nyafurika.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top