Umunyamakuru wa Televiziyo y’Igihugu yashishikarije abaganga kwica abayobozi ba M23 n’imiryango yabo https://news.sportskey.online/?p=2093

Umunyamakuru ukorera Televiziyo y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RTNC), Yves Abdallah Makanga, yamaganywe na bamwe mu baharanira uburenganzira bwa muntu nyuma yo gutangaza amagambo arimo ivangura n’urwango, aho yasabye abaganga gukora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi birimo kwivugana abayobozi b’Ihuriro AFC/M23 n’abo mu miryango yabo.

Ibi yabivugiye mu kiganiro cya RTNC cyatangijwe na Minisitiri w’Itangazamakuru akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma, Patrick Muyaya, aho Abdallah yasabye abaganga kutavura abantu bose bafite aho bahuriye n’umutwe wa M23 ndetse byaba ngombwa bakabica.

FT: RAYON SPORTS 4:1 SINGIDA BLACK STARS

Ibi byavuzwe na Abdallah byateje impungenge zikomeye mu miryango yita ku buzima, ivuga ko izo mvugo zishobora gutuma ivangura mu mavuriro rihinduka intwaro y’intambara, kandi abaganga ari abantu baba bararahiriye ko batagomba gukora ivangura iryo ari ryo ryose.

Abasesengura bagaragaje ko bitari amagambo y’impanuka, ahubwo ko biri mu murongo wa Leta ya RDC yo gukomeza gukwirakwiza imvugo z’urwango, zigamije kwangisha abaturage abo mu bwoko bw’Abatutsi, ndetse n’abanyamuryango ba AFC/M23 by’umwihariko, ihereye ku bakora imyuga itandukanye harimo n’abaganga.

Mu duce twa Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo, hari ubuhamya bwagiye butangwa bwerekana ko Abatutsi bo muri RDC batangiye kwanga kuvurwa mu mavuriro amwe n’amwe kubera imvugo z’urwango n’ivangura rishingiye ku moko zagiye zikwirakwizwa.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu na sosiyete sivile i Kinshasa n’i Goma byasabye ko Guverinoma ya Congo yamagana ayo magambo ku mugaragaro, ndetse ko Abdallah akwiye gukurikiranwa ku byo yatangarije muri icyo kiganiro cyanyuze kuri RTNC.

Iyo miryango igaragaza ko guverinoma igomba kugaragaza ko buri munye-Congo yaba uwo ku ruhande rwa Leta cyangwa utari ku ruhande rwayo, bafite uburenganzira bungana bwo kuvurwa no kwitabwaho bahabwa serivisi z’ubuvuzi.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi bya Loni muri RDC, Bruno Lemarquis, aherutse kwamagana imvugo z’urwango zikomeje gukwirakwizwa muri icyo gihugu, ashimangira ko zigamije gusenya aho kubaka.

Yaragize ati “Imvugo z’urwango zikomeza kwinjizwa mu buzima bwa buri munsi, mu muryango ndetse by’umwihariko ku mbuga nkoranyambaga zikunze kuba intandaro y’ivangura no kwangiza ubumwe.”

“Ibi bitera amakimbirane kandi bishobora gusenya no kubangamira ubumwe n’ubwiyunge igihugu gikomeje gushaka kugeraho. Biroroshye cyane gusenya kuruta kubaka. Ku bw’ibyo ndahamagarira buri wese guhagurukira iki kibazo. Dutinyuke gutega amatwi abandi, tubane neza n’abo dufite ibyo dutandukaniyeho.”

Yasabye buri wese kwitondera amagambo bakoresha kuko ashobora gusenya ndetse no guhitamo ibikorwa byunga abaturage aho kwibanda ku bibatanya.

Imvugo z’urwango zatangiye gukwirakwizwa cyane muri RDC nyuma y’uko umutwe wa M23 uharanira ko uburenganzira bw’Abatutsi b’Abanye-Congo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bwubahirizwa wubuye imirwano.

Bamwe bu bayobozi bakuru b’igihugu ntibatinya kugaragaza abo baturage nk’abatari abenegihugu ahubwo bakabita Abanyarwanda kubera ururimi bavuga, byanatumye Abanye-congo ubwabo bababona nk’abanzi.

Hari amashusho yagiye agaragara mu bihe bishize y’abaturage bagaragaza ko Umututsi ari umwanzi w’igihugu ndetse hari aho bayafataga bari kubagirira nabi mu buryo bwa kinyamaswa.

 

Yves Abdallah Makanga yashishikarije abaganga kwivugana abafite aho bahuriye n’abayobozi ba M23

 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top