Birabe ibyuya! Mamadou Sy na Daouda Yussif ba APR FC bashobora guhanwa bikomeye

Biravugwa ko Mamadou Sy na Daouda Yussif ba APR FC bashobora guhanwa bikomeye Nyuma yo gusohoka muri Camp nta burenganzira babiherewe.

Kuri uyu wa Gatandatu, Nyuma yaho Ikipe yari imaze gufata amafunguro y’ijoro, Rutahizamu Sy na Daouda basohotse muri Camp, imodoka itazwi iza kubafata kuri Hotel, maze abashinzwe umutekano wa Hotel APR yari icumbitsemo bamenyesha abahagarariye delegation ya APR ko Hari abakinnyi basohotse.

FT: RAYON SPORTS 4:1 SINGIDA BLACK STARS

Nyuma y’amasaha ari hagati 3-4, aba bakinnyi baragarutse basanga Abarimo Kavuna barabategereje, n’uko babazwa aho bavuye, Daouda na Sy bavuze ko baviye kureba aba Agent babo.

Icyakurikiyeho nuko, abahagarariye delegation bohereje amashusho ya Camera Za Hotel ku Buyobozi bukuru bwa APR yerekana uburyo aba bakinnyi basohotse, Niko gufata Icyemezo cyo gukurwa mu bakinnyi bifashishwa ku mukino wa APR FC yatsinzwemo na Pyramids FC ibitego 3-0.

Si ubwa mbere bibaye muri APR ko abakinnyi basohoka muri Camp ndetse bagacyekwaho kurya Ruswa;

Mu mwaka 2010 ubwo APR FC yajyaga kwishyura TP Mazembe muri Congo, nabwo abarimo Patrick Mutesa Mafisango na Tchimanga Mutamba basohotse muri Locale bikavugwa ko bahuye n’abahagarariye Mazembe bakagira ibyo bahabwa, Icyo gihe Mafisango yahawe ikarita itukura ndetse APR FC itsindwa ibitego 2-0 nyamara i Kigali yari yatsinze 1-0.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top