Abapfuye ni Munyetora Viateur w’imyaka 22, Murara Mathieu wa 23 na Niyigena Robert wa 26; mu gihe mugenzi wabo witwa Hishamunda Samuel wa 22 yahise ajyanwa kuvurizwa mu bitaro bya CHUB mu karere ka Huye.
Umwe mu bageze aho iriya mpanuka yabereye yabwiye ikinyamakuru Imvaho Nshya ati: “Hari mu masaha y’umugoroba, bapakira amabuye muri iyo modoka, ibuye rinini cyane rihanuka hejuru ku musozi kuko ari umusozi w’amabuye gusa, rihuruduka bataribonye, rihurudukana n’ibindi bibuye ribagwaho uko ari 4, batatu bahita bapfa, uwari ugihumeka ajyanwa ku kigo nderabuzima ahabwa ubutabazi bw’ibanze yoherezwa mu bitaro bya CHUB.’’
FT: RAYON SPORTS 4:1 SINGIDA BLACK STARS
Undi muturage na we ujya ukora imirimo muri iki kirombe, yavuze ko bari bari mu bwishingizi, yizera ko ubuyobozi bugiye gufasha imiryango yabo, bagahabwa impozamarira.
Ati: “Nanjye najyaga mpakora. Ubwishingizi buba buhari, tukizera ko ubuyobozi bw’Uturere twombi bugiye gufasha imiryango yabo kubona impozamarira, cyane cyane ko n’ibikorwa by’ubutabazi byakurikiyeho rwiyemezamirimo yabyitwayemo neza, biduha icyizere ko n’ibindi bizihuta.”
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Umuhoza Pascasie yabwiye Imvaho Nshya ko bikimara kuba bihutiye gutabara, uwari ugihumeka ajyanwa kwa muganga, abandi hategurwa uburyo bwo kubashyingura.
Ati: “Ni impanuka isanzwe nta burangare bw’uwo ari we wese bwahabaye. Ni ikirombe cyemewe, gisanzwe gicukurwamo amabuye asanzwe yo kubaka. Rwiyemezamirimo ugikoresha afite ibyangombwa bizarangira mu 2029. Yari anafite ubwishingizi.”
Yongeyeho ati: “Twabagiriye inama kubyihutisha imiryango yagize ibyago ikabona impozamarira bidatinze. Twabonye rwiyemezamirimo abyumva neza, afite umutima n’ubushake bwo gufasha ngo byihute, n’ibyahise bikenerwa byose, haba mu guherekeza abitabye Imana, gufata mu mugongo imiryango yabo no kwita kuri uwo ukirembye ibyinshi ni we wabikoze. Biduha n’icyizere ko n’ibindi bizihuta.’’
Yavuze ko ubuyobozi bw’uturere twombi bwafatanyije guhumuriza imiryango yagize ibyago, igirwa inama yo kugana ubuyobozi byihuse ngo bubafashe gukurikirana iby’impozamarira.
Yasabye abaturage gukomeza ubufatanye mu kuyifata mu mugongo, anasaba abakora muri icyo kirombe gukomeza akazi nk’ibisanzwe, birinda icyabahungabanyiriza ubuzima.