Kigali si kure uciye mu Kirundo- Ndayishimiye avuga ku gutera u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara urwanya ubutegetsi bwe nutera i Bujumbura uturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ingabo z’igihugu cyabo na zo zizatera i Kigali.

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara urwanya ubutegetsi bwe nutera i Bujumbura uturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ingabo z’igihugu cye zizatera i Kigali.

Mu kiganiro na BBC, Ndayishimiye yavuze ko afite amakuru yizeye agaragaza ko u Rwanda rushaka gutera u Burundi rubinyujije muri RED Tabara isanzwe ikorera mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri RDC.

Yagize ati “Turabizi ko u Rwanda ruri kugerageza kudutera ruciye ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rubicishije mu mutwe wa RED-Tabara. Ariko twebwe tubabwira ko niba bashaka gutera Bujumbura baciye muri Congo, natwe Kigali si kure duciye mu Kirundo.”

Gukorana na RED Tabara si ubwa mbere Ndayishimiye abishinje u Rwanda kuko no mu Ukuboza 2023 ubwo uyu mutwe wari umaze iminsi ugabye igitero muri zone Gatumba i Bujumbura, yarabivuze, binatuma afunga imipaka muri Mutarama 2024.

Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko iki kirego kidafite ishingiro, isobanura ko ntaho ihurira n’uwo ari we wese urwanya ubutegetsi bw’u Burundi.

Ndayishimiye yashinje u Rwanda gutera RDC rubinyujije mu mutwe witwaje intwaro wa M23, agaragaza ko uburyo nk’ubwo ari bwo rushaka kwifashisha ku Burundi, noneho rugakoresha RED Tabara.

Ati “Turabizi ko bashaka gukoresha RED Tabara mu gutera u Burundi, nka kuriya bari kubikora muri Congo bakoresheje M23. Abarundi turiteguye.”

Muri Mutarama 2025 Ndayishimiye yatangiye kwibasira u Rwanda byeruye, arushinja gushaka gutera u Burundi. Yacishije make muri Gashyantare ubwo yagaragazaga ko Abarundi bifuza kuganira n’Abanyarwanda kugira ngo bakemure amakimbirane.

Imbere y’abadipolomate, tariki ya 27 Gashyantare Ndayishimiye yagize ati “Mu rwego rwo kwirinda intambara hagati y’ibihugu byombi, twemera gukemura amakimbirane binyuze mu nzira y’amahoro…Kugeza uyu munsi, u Burundi buracyiteguye kuganira n’u Rwanda kugira ngo bikemure ikibazo kiri hagati y’impande zombi.”

Intumwa z’u Rwanda n’iz’u Burundi mu rwego rw’igisirikare n’ubutasi zahuriye mu nama mu bihugu byombi inshuro ebyiri, zirebera hamwe uko zakemura ibibangamiye umutekano wo ku mipaka. Inama iheruka yazihuje yabereye mu ntara ya Kirundo tariki ya 10 Werurwe.

Mu gihe ibiganiro byari bikomeje, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, tariki ya 14 Werurwe yatangaje ko u Rwanda n’u Burundi biri mu nzira nziza yo guhagarika ubushyamirane.

Yagize ati “U Rwanda n’u Burundi biri mu nzira nziza yo guhagarika ubushyamirane no kumvikana mu gihe ibiganiro bikomeje hagati y’abayobozi bo mu bihugu byombi.”

Perezida Paul Kagame, ubwo yaganiraga n’abaturage muri BK Arena tariki ya 16 Werurwe, yagaragaje ko u Bubiligi ari bwo bwagerageje guhuza u Burundi na RDC kugira ngo birwanye u Rwanda, aca amarenga ko umubano warwo n’u Burundi uri mu nzira yo gusubira ku murongo.

Yagize ati “Ba bandi badukolonije, u Rwanda, u Burundi na RDC, barabanje bashyira hamwe ibyo bihugu byombi bindi kugira ngo nabyo birwanye u Rwanda. Ariko ibyo biragenda bijya ku ruhande, bisobanuka. Sinshaka kubitindaho, turagenda dushaka kubana neza na bamwe muri abo babiri mvuze.”

Uwo munsi, Ndayishimiye wari mu rusengero rwa Vision de Jésus-Christ, yashinje u Rwanda guteza akarere kose ibibazo, avuga ko umugambi wo gutera u Burundi ari ibisazi. Ni amagambo yasubije inyuma icyizere cy’izahuka ry’uyu mubano.

Yagize ati “Erega ibyo barota ngo baratera u Burundi ni ibisazi, njye mbyumva nk’ibisanzwe. Numvise bavuga ngo ‘Urumva, ingabo z’u Rwanda zirakomeye’. Uuuh! Iyo muba muzi nanjye ingabo mfite. Iyo baba bazi ingabo mfite. Bazimenye bate bataganira n’Imana ngo ibereke? U Burundi bufite ingabo, iziboneka n’izitaboneka, burarinzwe.”

Ndayishimiye yagaragaje ko akibabajwe n’uko u Rwanda rutashyikirije u Burundi abagerageje gukuraho ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza muri Gicurasi 2015, nubwo rwasobanuye ko rudashobora kubohereza kubera ko ari impunzi zirengerwa n’amategeko mpuzamahanga.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yagaragaje ko amagambo Ndayishimiye akomeje kuvuga atangaje, cyane ko impande zombi zari zikomeje ibiganiro birebana n’uko umutekano wo ku mupaka warindwa.

Ati “Ibyo bivugwa biratangaje kuko mu by’ukuri, inzego z’igisirikare n’umutekano zo mu Rwanda no mu Burundi zari zirimo guhura kugira ngo ziganire ku buryo twarinda imipaka dusangiye, bijyanye n’ibiri kubera mu burasirazuba bwa Congo.”

Nta na rimwe Leta y’u Rwanda yatangaje ko ifite umugambi wo gutera u Burundi. Ahubwo Ndayishimiye we, ubwo yari i Kinshasa muri Mutarama 2024, yavuze ko azafasha urubyiruko rw’Abanyarwanda gukuraho ubutegetsi bwabo kuko ngo rumeze nk’imbohe mu karere.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *