Umunyamakuru Mutesi Scovia yagaragaje impungenge ku ifatwa rya Jacky na RIB, agaragaza ko ikibazo nyacyo atari Jacky, ahubwo ari bamwe mu banyamakuru bamufashe amashusho bamushora mu magambo adakwiye.
Scovia yavuze ko Jacky ashobora kuba afite ibibazo byo mu mutwe bikeneye kwitabwaho aho gufatwa nk’umunyabyaha. Yongeyeho ko aho kumushyira muri gereza, akwiye koherezwa mu kigo cya Gitagata kugira ngo ahabwe ubufasha bukwiye.
Yanakomoje ku muvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, amushinja kutita ku ruhare rw’abanyamakuru barenze ku murongo wo gutara amakuru, bakwirakwiza amashusho ya Jacky bavuga amagambo y’ibiterasoni. Scovia yibukije ko itangazamakuru rigomba gukorera mu murongo w’umwuga no kurengera agaciro k’abantu bose.
Ibi byakuruye impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bifatanyije na Scovia basaba ko Jacky afashwa aho guhanwa, mu gihe abandi bemeza ko amategeko agomba gukurikizwa kugira ngo ukuri kugaragare.